Igendeye ku mategeko agenga amarushanwa, FERWAFA, yari yasabye amakipe y’icyiciro cya mbere n’icya kabiri kwiyandikisha kugira ngo azakine Igikombe cy’Amahoro 2019, aho buri imwe yasabwaga kwishyura ibihumbi 100 Frw.
Nyuma yaho umunsi wa nyuma wo kwiyandikisha wari watanzwe ari tariki ya 25 Mata, FERWAFA yatangaje ko amakipe 12 yo mu cyiciro cya mbere ariyo yemeje kwitabira iri rushanwa. Ayo ni SC Kiyovu, AS Kigali, Rayon Sports , Sunrise, Police FC, APR FC, Mukura VS, Bugesera FC, Marines FC, Etincelles FC, Espoir FC na Gicumbi FC.
Amakipe icyenda yo mu cyiciro cya kabiri yiyandikishije mu gikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka ni Hope FC, Etoile de l’est FC, Interforce FC, Gasogi Utd, Unity Sports Club, Vision FC, Intare FC, Isonga F.A na Rwamagana City FC.
Mu cyiciro cy’abagore, iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe icyenda: ES Mutunda WFC, Inyemera WFC, Rugende WFC, Bugesera WFC, Kamonyi WFC, AS Kabuye, AS Kigali, Gakenke WFC na Scandinavia WFC.
Bonnie Mugabe ushinzwe amarushanwa mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, yabwiye IGIHE ko kuri ubu kwiyandikisha byarangiye amakipe azakina iri rushanwa ari ayatangajwe.
Ati” Twabanje gushyiraho tariki ya 18 Mata nk’umunsi wa nyuma, tuza kongeraho indi minsi, umunsi wa nyuma tuwugira tariki ya 25 Mata. Ariya makipe mwabonye niyo azakina Igikombe cy’Amahoro uyu mwaka.”
FERWAFA yatangaje ko mu minsi iri imbere aribwo hazatangazwa uko aya makipe yiyandikishije azahura mu gikombe cy’Amahoro kizatangira muri Kamena, aho ku nshuro ya mbere kizahatanirwa no ku rwego rw’amakipe y’abagore.
Mukura Victory Sports ni yo ifite igikombe giheruka, yegukanye imaze gutsinda Rayon Sports kuri penaliti 3-1 nyuma yo kunganya ubusa ku busa. Iyi kipe y’i Huye, yahagarariye u Rwanda muri CAF Confederation Cup 2018/19, igarukira mu ijonjora rya nyuma rigana mu matsinda.



















TANGA IGITEKEREZO