“Skol Cup” ni irushanwa ryateguwe n’Uruganda rwenga inzoga rwa Skol mu Rwanda. Riratangira kuri uyu wa gatandatu mu gitondo rikazitabirwa n’amakipe 256 y’umupira w’amaguru. Iri rushanwa rigamije kwamamaza ibinyowa bya Skol.
Iri rusahanwa ntirizakurikiza amategeko agenga umupira w’amaguru kuko buri kipe izaba igizwe n’abakinnyi 5 ndetse rikaba rizitabirwa n’amakipe 256 atandukanye atarimo abakinnyi babigize umwuga. Barahurira mu cyiswe "Mini-Soccer”.
Nk’uko Mugarura Mark Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi mu ruganda rwa Skol yabitangarije IGIHE, kuri uyu wa Gatandatu ni bwo imikino itangira, gusa hateganijwe n’abahanzi basusurutsa abantu kuri Stade Amahoro barimo Dr Claude.
Mugarura yakomeje avuga ko mu mikorere y’uruganda rwa Skol bakorana n’abahanzi, bakanitabira ibikorwa bya siporo. Yatanze urugero rw’uko mu mwaka ushize bateye inkunga irushanwa ry’amagare ryo kuzenguruka u Rwanda (Tour of Rwanda), ariko ubu abafatanyabikorwa b’iri rushanwa bakaba ari FERWAFA na MINISPOC.



















TANGA IGITEKEREZO