Amakipe 64 y’abana mu mupira w’amaguru hirya no hino mu Rwanda, kuri tariki ya 1 Kamena 2013 nibwo azatangira guhatana. Ikipe izaba iya mbere izahembwa inasohokere u Rwanda mu mikino y’ibihugu Airtel ikoreramo, izabera muri Nigeria.
Ayo marushanwa azabera mu turere twose tw’u Rwanda, yamaze gushyirwa muri zone enye zitandukanye bitewe n’Intara buri kipe ibarizwamo.
Aya makipe yose azahura atoranywemo amakipe 64 yitwaye neza, dore ko ari nayo azahita yitabira iri rushanwa ryo gushaka ikipe ya mbere izaserukira u Rwanda muri Nigeria.
Niyongabo Olivier Ushinzwe Isakazabikorwa muri FERWAFA, avuga ko n’ibibuga imikino izajya iberaho byamaze kwemezwa, ati “Amarushanwa azatangira kuri tariki ya 1 Kamena 2013, ibibuga bazajya bakiniraho twamaze kubitegura, bose bazajya bakinira ku bihuga by’iwabo.”
Niyongabo anavuga ko nta buriganya buzaba muri aya marushanwa, ati “Twohereje impuguke za FERWAFA n’iza Airtel ahazabera amarushanwa, kugira ngo zibashe gukurikirana imikino n’uko amakipe atoranywa. Umukino wa nyuma uzaba ku wa 30 Kamena.”
Usibye kuba ikipe ya mbere mu gihugu izahembwa ikanasohokere u Rwanda muri Nigeria mu marushanwa azahuza amakipe aturutse mu bihugu by’aho Airtel ikorera muri Africa, aya marushanwa azafasha abana b’abanyarwa kongera ubuhanga n’ubunararibonye mu gukina umupira w’amaguru.



















TANGA IGITEKEREZO