Mu busanzwe amakipe yashoboraga gushyira abanyamahanga 10 ku rupapuro rw’umukino, ariko abahurira mu kibuga ntibarenge batandatu.

Iri shyirahamwe kandi ryavuze ko hagiye kujyaho ikiguzi cyo kwandikisha abakinnyi b’abanyamahanga, aho guhera mu isoko ry’igura n’igurisha ritaha (muri Mutarama), kwandikisha umukinnyi w’umunyamahanga bizajya bikorwa ku giciro cya miliyoni ebyiri z’Amafaranga y’u Rwanda.

Ni icyemezo cyakiriwe bitandukanye kuko bamwe bagaragaje ko amakipe afite abanyamahanga benshi yashyizwe igorora ariko kandi bikaba n’ubutumwa ku banyarwanda bagomba guhatanira umwanya.

Kurikira ikiganiro kirambuye: