Iri rushanwa rizatangira ku wa Gatanu, tariki ya 7 Ukwakira 2022, rizakinirwa kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Umukino wa mbere uzahuza Kiyovu sports na Mukura VS saa Kumi mu gihe uwa kabiri uzahuza Rayon Sports na Musanze FC saa Moya n’Igice.
Amakipe azitwara neza ni yo azahurira ku mukino wa nyuma uteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 9 Ukwakira 2022.
‘Made in Rwanda Cup 2022’ ni irushanwa ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa n’Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge, RSB. Rigamije kumenyekanisha ibikorerwa mu Rwanda no gukangurira abaturarwanda kureba ko byujuje ubuziranenge.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane, tariki 6 Ukwakira 2022, Umuyobozi wa RSB, Murenzi Raymond, yashimangiye ko intego ya ‘Made in Rwanda Cup 2022’ ari ukumenyekanisha ibikorerwa mu Rwanda.
Yagize ati “Aya marushanwa agamije guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda ndetse no kwizihiza ukwezi kwahariwe ubuziranenge.’’
Yakomeje avuga ko nubwo ari intangiriro, iri rushanwa rizaba ngarukamwaka.
Ati “Turifuza kugira irushanwa ngarukamwaka ndetse no kuzamura umubare w’amakipe aryitabira rikagera kuri menshi.”
Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, Muhire Henry, yavuze ko iri rushanwa rizongerera amakipe urwego rw’imikino.
Yagize ati “Aya marushanwa azafasha amakipe gukina imikino myinshi ndetse no kongera ubushobozi bw’abakinnyi.”
Iri rushanwa ryari kuzakinwa n’amakipe yabaye aya mbere umwaka ushize ariko APR FC ya mbere yikuyemo ku mpamvu zayo bwite.
AS Kigali yabaye iya gatatu umwaka ushize yo iri mu marushanwa Nyafurika, CAF Confederation Cup aho izahura na Al Nasr yo muri Libya ku wa Gatandatu, tariki 8 Ukwakira 2022 kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.
Ikipe izaba iya mbere izahembwa miliyoni 5 Frw, iya kabiri ifate miliyoni 4 Frw, iya gatatu ni miliyoni 3 Frw mu gihe iya kane izahembwa miliyoni 2 Frw.
Kuri ubu amatike yageze ku isoko, Uyishaka ayigura akanze *939#. Itike imwe iguhesha uburenganzira bwo kureba imikino ibiri iteganyijwe buri munsi.
Itike ya make yashyizwe ku 2000 Frw ahasanzwe, 5.000 Frw ahatwikiriye mu gihe VIP ari 20.000 Frw.
Kanda *939# ugure itike yo kureba imikino ya "Made in Rwanda Cup 2022" iteganyijwe muri iyi weekend (07-09/10/2022) @rwandastandards
NB: itike imwe iguhesha uburenganzira bwo kureba imikino 2 iteganyijwe ku munsi. pic.twitter.com/oo4Ab6rMem
— Rwanda FA (@FERWAFA) October 6, 2022



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!