Mu bagabo, iri rushanwa rizakinwa na APR FC, Rayon Sports, Police FC na AS Kigali zasoreje mu myanya ine ya mbere muri Shampiyona ya 2024/25.
Ni mu gihe mu bagore rizakinwa na Rayon Sports WFC na Indahangarwa WFC.
Imikino ya ½ mu bagabo izakinwa tariki ya 28 Mutarama, aho FERWAFA yagaragaje ko izatangaza uburyo amakipe azahura mu gihe cya vuba.
Ikipe zizatsinda zizahurira ku mukino wa nyuma uzaba tariki ya 1 Gashyantare nk’uko bizagenda mu bagore, Rayon Sports WFC yisobanura na Indahangarwa WFC.
Ubwo iri rushanwa riheruka kuba mu 2025, ryegukanywe na APR FC itsinze Police FC penaliti 4-2 nyuma yo kunganya ubusa ku busa ku mukino wa nyuma.
Ni mu gihe mu bagore, Rayon Sports yegukanye igikombe itsinze Indahangarwa WFC penaliti 5-3 nyuma yo kunganya ubusa ku busa.
Amakipe yatwaye igikombe yahawe miliyoni 6 Frw naho ayatsindiwe ku mukino wa nyuma ahabwa miliyoni 3 Frw.
Kuri iyi nshuro hafashwe amakipe yasoreje mu myanya ine ya mbere mu bagabo mu 2024/25, aho gufata amakipe ane ya mbere mu mikino ibanza ya Shampiyona ya 2025/26 kugeza ubu itararangira.
Mu Gikombe cy’Intwari giheruka, ikipe ya mbere mu mikino ibanza yahuye n’iya kane, mu gihe iya kabiri yakinnye n’iya gatatu.
Ni impinduka zitari zisanzwe kuko mu 2024, ikipe ya mbere yari yahuye n’iya gatatu, iya kabiri ihura n’iya kane, hirindwa ko APR FC na Rayon Sports zihurira muri ½.
Muri uyu mwaka, APR FC ntishobora guhura na Rayon Sports kuko zakurikiranye mu myanya ibiri ya mbere zikurikiwe na AS Kigali na Police FC.
Buri kipe izakina iri rushanwa izahabwa miliyoni 2 Frw yo kwitegura mu gihe ibihembo byose bingana na miliyoni 22 Frw.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!