Imikino y’Icyiciro cya Kabiri yatangiye itinze ku wa 18 Nzeri kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, yagombaga kwitabirwa n’amakipe 20 agabanyijwe mu matsinda ane, ariko Gasabo United yikura mu irushanwa, Itsinda A risigaramo amakipe ane.
Imikino y’amatsinda yasojwe ku wa Kane, yasize amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda ari yo abonye itike ya ¼ ndetse iyi mikino yo gukuranamo izatangira ku Cyumweru tariki ya 3 Ukwakira mu gihe iyo kwishyura izaba tariki ya 6 Ukwakira 2021.
Amakipe yakomeje mu Itsinda A ni Amagaju FC na Heroes FC, mu Itsinda B hakomeje Gicumbi FC na Rugende FC, mu Itsinda C hakomeje Vision FC na Vision Jeunesse Nouvelle mu gihe mu Itsinda D hakomeje Etoile de l’Est na Kirehe FC.
Amagaju FC na Kirehe FC zamanutse mu Cyiciro cya Kabiri mu mwaka w’imikino wa 2018/19 mu gihe Gicumbi FC na Heroes FC zamanutse mu mwaka w’imikino wa 2019/20.
Amakipe azarenga muri iki cyiciro ni yo azakomeza muri ½ ari na cyo kizagena amakipe abiri agomba kuzamuka muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere ya 2021/22 izatangira ku wa 30 Ukwakira 2021.
Uko amakipe azahura muri ¼
- Amagaju FC vs Vision Jeunesse Nouvelle
- Vision FC vs Heroes FC
- Gicumbi FC vs Kirehe FC
- Etoile de l’Est vs Rugende FC


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!