Muri iri rushanwa, Ikipe y’Abatarengeje imyaka 13 yegukanye umwanya wa gatatu, abatarengeje 11 begukana uwa gatanu, mu gihe abakobwa bitabiriye bwa mbere babaye aba gatatu mu makipe arindwi.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 16 Gicurasi 2024, ni bwo aba bana bo muri Académie ya PSG ikorera i Huye, bageze i Kigali bafite ibikombe by’imyanya ya gatatu begukanye mu bahungu.
Ni ku nshuro ya mbere muri iri rushanwa hari hitabiriye icyiciro cy’abakobwa batarengeje imyaka 15, aho ku ikubitiro mu makipe arindwi, u Rwanda rwabashije kwegukana umwanya wa gatatu itsinze iya Brésil igitego 1-0.
Mu bahungu batarengeje imyaka 11 na 13 ntabwo byagenze neza kuko begukanye umwanya wa gatatu, mu gihe ubushize yari yegukanye ibi bikombe.
Abahungu batarengeje imyaka 13 begukanye umwanya wa gatatu batsinze Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibitego 5-2, nyuma yo kwitsindwa igitego 1-0 muri ½ na Brésil.
Abatarengeje imyaka 11 ntabwo bahiriwe kuko begukanye umwanya wa gatanu mu makipe 12.
Umuyobozi ushinzwe ibijyanye na Tekinike muri Académie ya PSG, Nyinawumuntu Grace yatangarije IGIHE ko impamvu ibikombe bitabonetse bajyanye abakinnyi bashya.
Yagize ati “Mvuze ku ikipe y’abatarengeje imyaka 13, burya abantu bose baba bashaka intsinzi kuko ntabwo igikombe twakibitse ahantu ngo tugiye kukizana. Brésil yatwaye igikombe natwe twari tumaze kukibatwara inshuro ebyiri ziheruka. Ibyatubayeho ni bimwe by’umupira bisanzwe gusa ntabwo twari tworoshye.”
Yakomeje avuga ko abaterengeje imyaka 11 bari bashya ndetse n’abakobwa.
Ati “Abatarengeje imyaka 11 yo bari bashya kuko abo twajyanye umwaka ushize nibo bakinnye mu ba 13. Iyi yo rwose twagiye tutavuga igikombe kuko twarabateguraga. Abakobwa bo bwari ubwa mbere twatsinzwe na Brésil.”
Muri iri rushanwa, mu batarangeje imyaka 13 Uwiringiyimana Christian Bonheur yabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi, aho bingana na 16.
Ni ku nshuro ya gatatu u Rwanda rwari rwitabiriye iri rushanwa kuko umwaka ushize na bwo rwegukanye igikombe mu batarengeje imyaka 13 na 11.
Mu Ugushyingo 2021 ni bwo Paris Saint Germain yafunguye ishuri ryigisha umupira w’amaguru mu Rwanda. Iyi kipe yo mu Bufaransa kandi inamamaza ubukerarugendo bw’igihugu binyuze muri “Visit Rwanda” kuva mu Ukuboza 2019.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!