Rayon Sports ifite amakipe ari guhatana mu bikombe bibiri, ni ukuvuga icya Shampiyona n’icy’Igikombe cy’Amahoro.

SKOL Brewery Ltd yiyemeje kugira amafaranga itanga mu gutera ingabo mu bitugu ku makipe ibereye umuterankunga mukuru, igihe yahiga andi.

Ku Ikipe y’Abagore (Rayon Sports Women FC) igihe yakwegukana ibikombe byose, yahabwa miliyoni 10 Frw. Aha harimo miliyoni 5 Frw yahabwa yegukanye Shampiyona na miliyoni 5 Frw yagenerwa itwaye Igikombe cy’Amahoro.

Mu gihe iyi kipe itabona amahirwe yo kwegukana Igikombe cy’Amahoro, yahabwa miliyoni 3 Frw ariko yageze ku mukino wa nyuma.

Ikipe y’Abagabo yo yemerewe miliyoni 32 iramutse itwaye ibikombe byose iri guhatanamo. Aha harimo miliyoni 12 yahabwa itwaye Igikombe cy’Amahoro.

Rayon Sports FC kandi itabashije gutwara iki gikombe ariko yageze ku mukino wa nyuma, yahabwa miliyoni 5 Frw.

Muri Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda, Rayon Sports yijejwe miliyoni 20 Frw, mu gihe yaba iyegukanye.

Aya makipe yose aracyahagaze neza mu marushanwa ari gukina kuko Rayon Sports Women FC iherutse kunyagira Macuba WFC ibitego 6-0, mu mikino ibanza y'ijonjora ry'ibanze ry'Igikombe cy'Amahoro.

Muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri yasoje imikino ibanza iyoboye urutonde mu Itsinda rya Kabiri iherereyemo.

Rayon Sports FC ihagaze neza muri Shampiyona kuko iri mu makipe ayoboye aho iri ku mwanya wa kane n’amanota 36, irushwa inota rimwe na AS Kigali iri ku mwanya wa mbere.

Mu Gikombe cy’Amahoro ho itegereje kumenya iyo izatombora mu ijonjora rya kabiri kuko iri mu makipe yitwaye neza mu myaka yashize biyiha amahirwe yo kudatangirira mu cyiciro cyo hasi.

Rayon Sports niramuka itwaye ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda izahabwa miliyoni 32 Frw z'agahimbazamushyi
Rayon Sports niramuka itwaye ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda izahabwa miliyoni 32 Frw z'agahimbazamushyi
Rayon Sports Women FC yashyiriweho miliyoni 10 Frw mu gihe yakwegukana ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda
Rayon Sports Women FC yashyiriweho miliyoni 10 Frw mu gihe yakwegukana ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda