00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amakipe yabujije abakinnyi kuryamana n’abagore niyo yasezerewe mu gikombe cy’Isi

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 3 July 2014 saa 09:15
Yasuwe :

Mu bushakashatsi bwakozwe nyuma yo kumenya amakipe yageze muri 1/4 cy’irangiza , bwagaragaje ko amakipe yose yabujije abakinnyi gukora imibonano n’abagore cyangwa abakunzi babo mu gikombe cy’Isi, ngo niyo yasezerewe mbere y’ayandi.
Nk’uko dailymail yabitangaje, amakipe y’ibihugu bya Brazil, u Budage, u Buholandi na Costa Rica, yatanze uburenganzira busesuye ku bakinnyi bayo bw’uko buri mukinnyi yari yemerewe kuba yaryamana n’umugore we cyangwa umukunzi we mu mahoteli bararamo muri Brazil. (…)

Mu bushakashatsi bwakozwe nyuma yo kumenya amakipe yageze muri 1/4 cy’irangiza , bwagaragaje ko amakipe yose yabujije abakinnyi gukora imibonano n’abagore cyangwa abakunzi babo mu gikombe cy’Isi, ngo niyo yasezerewe mbere y’ayandi.

Nk’uko dailymail yabitangaje, amakipe y’ibihugu bya Brazil, u Budage, u Buholandi na Costa Rica, yatanze uburenganzira busesuye ku bakinnyi bayo bw’uko buri mukinnyi yari yemerewe kuba yaryamana n’umugore we cyangwa umukunzi we mu mahoteli bararamo muri Brazil. Aya makipe yose aracyari mu gikombe cy’Isi mu gihe amakipe yimye abakinnyi uburenganzira bwo kuryamana n’abagore yasezerewe atarenze umutaru.

Abakinnyi ba Brazil bo bemerewe kuryamana n'abakobwa
Luiz Felipe Scolari , umutoza wa Brazil ntabuza abakinnyi be kwisanzurana n'abagore

U Burusiya, Mexico, u Bwongereza, Chile na Bosnia, ni ibihugu byakaniye abakinnyi bibarinda kuba babonana n’abagore cyangwa abakobwa nyuma yo kuva mu kibuga kugira ngo badatsindwa. Nubwo abatoza b’ibi bihugu bashyiraga igitutu ku bakinnyi babo, amakipe yabo yasezerewe atageze muri 1/4 nyamara ayatanze uburenganzira busesuye ku bakinnyi aracyakomeje irushanwa.

Neymar na bagenzi be bageze muri 1/4 kandi badashyirwaho igitsure kibabuza kubonana n'abagore

U Budage n’u Buholandi, ni byo bihugu byatanze uburenganzira busesuye ku bakinnyi ngo bakore imibonano mpuzabitsina igihe cyose babishakiye nyuma y’imikino ndetse baracyari mu irushanwa mu gihe abatoza bangiye abakinnyi ubu bose basubiye iwabo amara masa.

Bouchra, umugore wa Robin Van Persie yaherekeje umugabo we muri Brazil
Antonella Roccuzzo, umukunzi wa Messi ku kibuga aba yaje gushyigikira uyu mukinnyi ukomeye wa Argentine

Nubwo Brazil, u Bufaransa na Coasta Rica byari bisanzwe bifite amategeko akomeye ku bakinnyi bayo cyane cyane iribabuza gukora imibonano mpuzabitsina bagiye mu kazi k’ikipe z’ibihugu byabo, mu gikombe cy’Isi cya 2014 boroheje ibyemezo bafatiraga abakinnyi babemerera gukora ibyo bashatse none nabo baracyari mu irushanwa.

Edin Dzeko wa Bosnia we yabujijwe kubonana n'umukunzi we Amra Silajdzic
Rooney yabujijwe kubonana n'abagore none we n'u Bwongereza akinira bari kurebera igikombe cy'Isi iwabo mu rugo

USA, u Busuwisi, Uruguay na Nigeriya, babuzaga abakinnyi kurarana n’abakobwa ariko ku manywa bakaba bari bemerewe gutemberana gusa, ibi bihugu byagize amahirwe yo kugera muri 1/8 cy’irangiza mu gihe abakinnyi b’ibihugu(u Burusiya, Esipanye, Bosnia-Herzegovina, Chile na Mexico) bashyizweho itegeko ryo kutabonana n’igitsinagore bose basezerewe batarenze umutaru.

Fabio Capello umutoza w'u Burusiya na mugenzi we Jorge Sampaoli wa Chili bo babujije abakinnyi babo kwegerana n'abakobwa none barasezerewe.
U Buholandi bwageze muri 1/4 kandi aba bakinnyi bemerewe kuryamana n'abagore nyuma y'imikino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages