Ni ibyatagajwe na Perezida wa CAF, Dr. Patrice Motsepe, ubwo yari i Dar es Salaam, ahabereye inama ya CAF yigiwemo aho imyiteguro y’Igikombe cya Afurika cya 2027 igeze.
Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yagaragaje ko hagkenewe impinduka mu mitegurire y’Igikombe cya Afurika, kugira ngo kirusheho kuba irushanwa rikomeye.
Dr. Patrice Motsepe yavuze ko hari uburyo bushya bwo gukina irushanwa ry’Igikombe cya Afurika, aho ingengabihe ikwiriye guhinduka kikajya kiba buri myaka ine.
Nubwo atigeze agaragaza igihe impinduka ziteganyijwe cyangwa uko andi makipe azaboneka, yanavuze ko hari gahunda yo kongera umubare w’amakipe akava kuri 24 akagera kuri 28.
Igikombe cya Afurika cya 2025 cyabereye mu Misiri kikegukanwa na Senegal, cyakinwe n’amakipe 24 avuye kuri 16 yari asanzwe arikina.
Ibihugu 54 byo muri Afurika biri kwitegura gukina imikino y’amajonjora y’Igikombe cya Afurika cya 2027. Ni imikino izatangira muri Werurwe 2026, naho irushanwa nyirizina rikazaba hagati ya tariki ya 16 Kamena kugeza 18 Nyakanga 2027.
Ni irushanwa rizabera muri Afurika y’Iburasirazuba, aho rizakinwa na Kenya, Tanzania na Uganda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!