Ku wa 24 Ukwakira 2025, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryemeje ko ryamaze kwemerera Al-Hilal SC Omdurman, Al-Merrikh na Al-Ahli Wad Madani gukina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, Rwanda Premier League.

Kuva mu 2023 muri Sudani hari intambara yatumye amakipe yaho adakina shampiyona aho ashaka izindi akinamo kugira ngo azabone uko yitabira Imikino Nyafurika.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa Mbere, tariki ya 27 Ukwakira 2025, Umuyobozi wa Rwanda Premier League, Mudaheranwa Yussuf, yavuze ko kubera ko imikino iziyongera, amakipe asanzwe mu Rwanda azahabwa nkunganire.

Ati “Buri kipe mu Rwanda izakina imikino itandatu y’inyongera. Kubera izo mpamvu hagenwe ko buri imwe izahabwa miliyoni 4,5 Frw mbere yo gutangira gukina n’aya makipe.”

Uyu muyobozi yakomeje asobanura uko shampiyona izakinwa nyuma yo kongerwamo aya makipe atatu.

Ati “Kuba amakipe azaba 19 akaba igiharwe ntabwo ari ikibazo. Mu mikino yo kwishyura azatangira akina nk’ibirarane ariko mu yo kwishyura hari ikipe izajya iruhuka ariko buri wese azarangiza Shampiyona yararuhutse.”

Ntabwo ubuyobozi busobanura neza igihe aya makipe azatangirira gukina ariko bugaragaza ko ari vuba kuko ubusabe bwamaze gukorwa hategerejwe umwanzura w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda.

Umuyobozi wa Rwanda Premier League, Mudaheranwa Yussuf yavuze ko amakipe asanzwe mu Rwanda azahabwa nkunganire ya miliyoni 4.5 Frw
Umuyobozi wa Rwanda Premier League, Mudaheranwa Yussuf yavuze ko amakipe asanzwe mu Rwanda azahabwa nkunganire ya miliyoni 4.5 Frw