00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amakosa Adil Mohammed ashinja APR FC

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 23 October 2022 saa 04:23
Yasuwe :

Umutoza w’Umunya-Maroc utoza APR FC, Mohammed Adil Erradi ari mu bihano by’ukwezi yahawe n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu imushinja amakosa yakoreye mu kazi n’umusaruro mubi.

Ni ibihano bitavuzweho rumwe ku mpade zombi, aho Adil ashinja APR FC kumusuzugura na yo igatunga agatoki imyitwarire ye bwise mibi.

Adil wageze muri APR FC muri 2019, ashinja abakoresha be kumuhagarika mu buryo bunyuranyije n’amategeko bagendeye ku itegeko rigenga umurimo mu Rwanda, mu gihe we ari umutoza mpuzamahanga w’umupira w’amaguru ugengwa n’amategeko y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA.

Uyu mutoza w’imyaka 44 yamenye ko yahagaritswe abibwiwe kuri telefoni.

IGIHE yamenye ko ibaruwa ihagarika Adil yayihawe nyuma y’iminsi itatu ahagaritswe.

Adil yavuze ko ku wa 14 Ukwakira 2022, Ubuyobozi bwa APR FC bwamuhamagaye kuri telefoni ye ngendanwa bumumenyesha ko bumuhagaritse mu kazi mu gihe cy’ukwezi, kubera guhindanya isura y’ikipe.

Ngo icyo gihe bamubwiye ko bagiye gukurikirana ikibazo kiri mu ikipe, hanyuma bakazamumenyesha ko agaruka mu kazi asoje ibihano by’ukwezi.

Ubusanzwe amategeko ya FIFA ateganya ko nta bihano bihabwa umutoza w’ikipe mu gihe agifitanye amasezerano na yo.

Adil yasobanuye ko ashingiye kuri iyo ngingo, icyemezo cyo kumuhagarika kitari gikwiye.

Ati "Umugumisha mu kazi cyangwa ukamusezerera mu buryo bwemewe n’amategeko. APR FC nta burenganzira mu mategeko ifite bwo kumpagarika mu gihe nkiri umukozi wayo.’"

Irindi kosa Adil ashinja APR FC ni ukumuhagarika kabiri mu myitozo nta baruwa ibimumenyesha yahawe.

Yigiriye inama yo kujya mu myitozo ngo atazafatwa nk’uwataye akazi.

Ati "Tariki 15 Ukwakira nagiye ku myitozo y’ikipe yanjye i Shyorongi, ngeze ku muryango w’ikibuga cy’imyitozo nsanga abakinnyi binjiye urugi rurafunze, ushinzwe umutekano w’ikibuga yambwiye ko ntemerewe kwinjira, mubwira ko ndi umutoza wa APR FC. Yahamagaye Team Manager w’ikipe ansanga ku muryango ambwira ko ntemerewe kwinjira ku kibuga kuko ndi mu bihano byo guhagarikwa mu gihe cy’ukwezi."

Bukeye bwaho Adil avuga ko nabwo yasubiye ku kibuga mu myitozo, yongera gusubizwayo kuko ari mu bihano.

Uyu mutoza yavuze ko irindi kosa ashinja APR FC ari ukumuha ibaruwa imuhagarika mu ntoki aho gukoresha email.

Ati "Bukeye tariki ya 17 Ukwakira, ni bwo nagiye ku biro by’ikipe aho ikorera ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali gufata ibaruwa impagarika. Bampaye mu ntoki ibahasha irimo ibaruwa yanditse impagarika mu kazi mu gihe kingana n’ukwezi."

Mu mategeko agenga umupira w’amaguru FIFA igenderaho, ni amakosa gukoresha ibaruwa zo mu mpapuro. Iri shyirahamwe rigena ko hakoreshwa inyandiko za emails.

Adil yavuze ko atishimiye uburyo yabujijwe kwinjira ku mukino APR FC yakinnyemo na Police FC ku wa Mbere tariki 17 Ukwakira 2022.

Ati "Nk’umutoza wari mu bihano ariko washoboraga kuzagaruka mu kazi, nagombaga kureba uko ikipe ikina. Yego yatozwaga n’umwungiriza wanjye Ben Moussa, ariko nanjye nagombaga kureba byinshi kuri yo kugira ngo nzagaruke nyisobanukiwe neza."

Yakomeje agira ati "Natunguwe no kugera ku muryango wa Stade ya Kigali, abashinzwe umutekano bakambwira ko ntemerewe kwinjira kuri uyu mukino kuko ndi mu bihano. Naguye mu kantu!"

Adil avuga ko ibyo abifata nk’agasuzuguro no "kudaha agaciro izina ryanjye n’ibyo nagejeje ku ikipe byose."

Ibaruwa Ubuyobozi bwa APR FC bwashyikirije umutoza Mohammed Adil tariki 17 Ukwakira 2022, bwamushinje amakosa abiri arimo guhungabanya ikipe no guhindanya isura y’ikipe.

Kuri uyu wa Gatandatu ubwo byavugwaga ko Adil yaba yatandukanye na APR FC, ikipe yabinyujije kuri Twitter ibihakana, ivuga ko "Aya makuru ntabwo ariyo rwose umutoza Adi Erradi aracyari umutoza wa APR FC. Kuba ari mu bihano ntabwo bivuze ko yasezerewe cyangwa yatandukanye n’ikipe."

Adil yavuze ko APR FC yamusuzuguye kandi yiteguye guhangana na yo muri FIFA.

Ati "APR FC yaransuzuguye ntabwo yanyubashye, ntabwo ndi izina ryoroshye APR FC yari gukinisha uko ishaka. Mfite amahame yanjye ngenderaho nk’umutoza, APR FC ntabwo yayubashye."

"Navuganye n’abanyamategeko banjye batatu, banyemeza ko ibihano APR FC yampaye bidaciye mu mategeko, nsubiye mu Bubiligi, ibindi bizakemurwa na FIFA".

Mohammed Adil Erradi yerekanywe nk’umutoza mukuru wa APR FC tariki ya 2 Kanama 2019. Mu myaka itatu amazemo, yahesheje APR FC shampiyona eshatu, Igikombe cy’Intwari cya 2020 ndetse n’icy’Imikino ya Gisirikare cya 2019 yabereye i Nairobi muri Kenya.

Kure yageze mu mikino Nyafurika ni mu ijonjora rya nyuma rya CAF Confederation Cup 2021 asezererwa na RS Berkane yo muri Maroc.

Adil Mohammed yashinje APR FC gukora amakosa mu kumuhagarika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages