Uyu munyabigwi mu mupira w’amaguru ubitse Ballon d’Or zirindwi, amaze igihe avugwa mu bitangazamukuru, hibazwa aho azerekeza mu mwaka utaha w’imikino kuko amasezerano ye na Paris Saint-Germain ari kugera ku musozo.

Nyuma yo kwegukana Igikombe cy’Isi cya 2022, Messi yifujwe na FC Barcelona yashakaga kumusubirana ariko ikomeza kugongwa n’amikoro atayemerera kumuhemba.

Hari kandi amakipe yo muri Major League Soccer yamwifuzaga, harimo na Inter Miami ya David Beckham nk’umwe mu banyamigabane bayo, ariko ntabwo Messi yayihisemo.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) byatangaje ko Lionel Messi azakina muri Arabie Saoudite mu mwaka utaha w’imikino ndetse yamaze kumvikana na Al-Hilal kuri miliyoni 522£.

Nyuma y'aya makuru, Jorge Messi usanzwe ureberera inyungu za Lionel Messi, yakuye urujijo kuri aya makuru yemeza ko ari ibihuha bigamije gusebya umuhungu we.

Yagize ati "Nakwemeza ko nta kintu na kimwe kizemerwa, kizafatwaho umwanzuro cyangwa ngo gisinywe mbere y'uko uyu mwaka w'imikino urangira."

Al-Hilal yabanje gutanga miliyoni $400 kuko n'ubundi intego ifite kwari ukumuhemba amafaranga arenze ay’undi mukinnyi ku Isi, gusa bigaragara ko atari yo yonyine yabikora.

Uyu rutahizamu w’imyaka 35 ukomoka muri Argentine, aramutse ahawe aka kayabo, yaba ari we mukinnyi wa mbere ku Isi uyafata, akanyura kuri mugenzi we uyoboye urutonde, Cristiano Ronaldo uhembwa miliyoni $213.

Amasezerano ya Messi n’ikipe y’i Paris azarangira ku wa 30 Kamena 2023. Yongeye gusubira mu myitozo ya Paris Saint-Germain nyuma yo gusaba imbabazi bagenzi be kuko yataye akazi akajya muri Arabie Saoudite adasabye uruhushya.

Lionel Messi na se bahakanya amakuru yo gukinira Al-Hilal mu mwaka utaha w'imikino
Lionel Messi na se bahakanya amakuru yo gukinira Al-Hilal mu mwaka utaha w'imikino
Amahirwe menshi ari kwerekeza Lionel Messi muri Arabie Saoudite
Amahirwe menshi ari kwerekeza Lionel Messi muri Arabie Saoudite
Lionel Messi ntaratangaza ikipe azerekezamo mu mwaka utaha
Lionel Messi ntaratangaza ikipe azerekezamo mu mwaka utaha