Rayon Sports irakira umukino usoza ibanza mu matsinda kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Nyakanga 2018 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ihura na USM Alger yo muri Algeria.
Ni umukino ukomeye cyane kuko USM Alger iyoboye itsinda D n’amanota ane mu mikino ibiri, ishaka gukomeza kwitwara neza mu gihe Rayon Sports nayo itizeye kuzakura amanota hanze, isabwa gutsinda umukino w’uyu munsi bikaba byayongerera icyizere ko ishobora kuzagera muri ¼.
Nk’uko byatangajwe na Visi Perezida wa Rayon Sports, Muhirwa Frederic uzwi nka Freddy, iyi kipe yamaze kwemeza umutoza wungirije, Gatera Moussa ugomba gukorana n’Umunya-Brazil; Roberto Oliveira Goncalves de Calmo ’Robertinho’.
Yagize ati “Twamuhaye amasezerano y’ukwezi kumwe kugira ngo umutoza mukuru abanze arebe uko bakorana, noneho namushima ubwo tuzongera twicare tuganire.”
Muhirwa yavuze ko icyemezo cyo kugira Gatera umutoza wungirije bagifashe nyuma yo kubisabwa n’abakinnyi bavuye muri CECAFA Kagame Cup kuko babonye ko umutoza mukuru ataramenyera ikipe byatumaga kenshi akora amakosa mu gusimbuza bityo bakizera ko Gatera nk’umuntu watoje benshi mu bakinnyi ba Rayon Sports bakiri bato kandi unakurikirana ikipe, ashobora kugira icyo afasha.
Iyi kipe yari inafite ikibazo cy’uko yasigaranye umunyezamu umwe nyuma yo kwirukana Ndayishimiye Eric Bakame, yamaze kwemererwa gukinisha Bashunga Abouba wayihozemo mbere yo kwerekeza muri Bandari FC yo muri Kenya muri Mutarama uyu mwaka ikaba yongeye kumwisubiza nyuma y’amezi atandatu.
Nk’uko iyi kipe yanabitangaje ibinyujije ku rubuga rwayo twa Twitter, yamaze kubona ibyangombwa biyemerera gukinisha myugariro Rwatubyaye Abdul utari warashyizwe ku rutonde rwa CAF kuko igihe rwatangwaga yari yaravunitse.
Mu bakinnyi izaba idafite kuri uyu mukino, harimo Yannick Mukunzi na Rutanga Eric bari basanzwe babanza mu kibuga ariko bakaba bose bafite ibibazo by’imvune ubu.
Abafana intwaro ya mbere kuri Rayon Sports
Muhawenimana Claude uyobora abafana ba Rayon Sports ku rwego rw’igihugu aganira na IGIHE, yatangaje ko mu rwego rwo korohereza abifuza kureba uyu mukino no gushyigikira ikipe yabo, ibiciro by’amatike birinze kubihanika, biguma uko bimaze kumenyerwa.
Yagize ati “Kwinjira ku kibuga ibiciro ni bya bindi bamaze kumenyera, 2000 Frw ahasanzwe, 3000 Frw ahatwikiriye, 5000 Frw mu cyubahiro na 10000 Frw muri VVIP. Abakunzi ba Rayon Sports barabizi ko aha niho ikipe ibakeneye cyane, bariya barabu barabizi ko intwaro ikomeye cyane ikipe yacu igenderaho ari abafana, ubwo rero tugomba kubyerekana.”
Mu mukino wa Mbere wa CAF Confederation Cup Rayon Sports yakiniye i Kigali, yanganyije na Gor Mahia igitego 1-1 isuye Young Africans muri Tanzania nabwo inganya 0-0 mu gihe USM Alger mu mukino wa mbere iwayo yanyagiye Young Africans ibitego 4-0 umukino wa kabiri isura Gor Mahia zinganya 0-0.
Mu gihe Rayon Sports yakoresheje amarushanwa ya CECAFA Kagame Cup yabereye muri Tanzania igasezererwa muri ¼ na AZAM FC nk’imyiteguro y’uyu mukino, USM Alger yo yari muri Kenya aho yamaze icyumweru kirenga ikora imyitozo yitegura Rayon Sports.








Ibitekerezo 0