00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amarushanwa ya ‘RDF Liberation Cup 2026’ ageze muri ½

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 23 June 2026 saa 04:11
Yasuwe :

Amarushanwa ya ‘RDF Liberation Cup Tournament 2026’ ahuza amakipe y’Ingabo z’Igihugu muri siporo zitandukanye, ageze muri ½ aho mu mupira w’amaguru RG izakina na RMA Gako.

Iyi mikino izakinwa irimo Volleyball izabera mu Kigo cya gisirikare cya Kanombe, ku wa Gatatu, tariki ya 24 Kamena 2026, aho Umutwe w’Ingabo Zidasanzwe (Special Operations Force- SOF) uzakina na Ishuri ry’Imyitozo ya Gisirikare rya Gabiro (CTC Gabiro).

Icyo gihe Ikipe y’Abasirikare barinda abayobozi bakuru b’igihugu (Republican Guard- RG) izakina n’Urwego rushinzwe ibikorwaremezo mu ngabo z’u Rwanda (Engineer Command- Eng CMD).

Imikino ya Basketball izakinwa ku wa Kane, triki ya 25 Kamena, aho Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako (RMA Gako) rizakina n’Ikipe y’Ikigo cy’Imyitozo ya Gisirikare cya Nasho (BMTC Nasho).

Iyi mikino izabera mu Kigo cy’Urwego rushinzwe ibikorwaremezo mu ngabo z’u Rwanda, SOF izakina na 6 Air Group yo mu ishami ry’Igisirikare cy’u Rwanda kirwanira mu Kirere (Rwanda Air Force- RAF).

Kuri uyu munsi hazakinwa n’umukino w’umupira w’amaguru w’abagore uzabera kuri Kigali Pelé Stadium, aho Urwego rwa Gisirikare rushinzwe Serivisi z’Ubuzima (MHS) ruzakina n’Ingabo z’u Rwanda zikorera muri Diviziyo ya Kane (4 Inf Div). Military Police (MP BDE) izakina na RMA Gako.

Mu mupira w’amaguru w’abagabo uzaba ku wa 26 Kamena, izabera kuri Kigali Pelé Stadium, Ikipe ya RG yegukanye irushanwa rya 2025, izakina na RMA Gako, naho ku wa 27 Kamena, BMTC Nasho ikine na TF Div.

Ibikombe, imidari ndetse n’ibihembo byo mu irushanwa ry’uyu mwaka bizatangwa ku itariki ya 3 Nyakanga 2026, umunsi umwe mbere y’uko u Rwanda rwizihiza Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 32.

RG ni yo yegukanye Igikombe cya RDF Liberation Cup 2025
Imikino ya RDF Liberation Cup 2026 igeze muri 1/2

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages