Derby ni ijambo rikunze kwifashishwa mu mupira w’amaguru abantu bashaka kuvuga ihangana ry’amakipe aturuka mu gace kamwe cyangwa mu gihugu kimwe.
Ku wa Gatandatu tariki ya 6 Ugushyingo 2021, Manchester United yari yakiriye abaturanyi bayo “Manchester City” mu mukino w’umunsi wa 11 wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bwongereza.
Manchester City yatsinze uyu mukino ku bitego 2-0 byinjiye mu gice cya mbere, aho icya mbere cyitsinzwe na Eric Bailly ku munota wa karindwi n’aho icya kabiri cyinjizwa na Bernardo Silva ku munota wa 45.
Nubwo yari ku kibuga cyayo, Manchester United yarushijwe cyane n’abakeba b’abaturanyi, aho mu kwiharira umupira yari ku rwego rwa 32%, mu guhererakanya umupira ikaba yarabikoze inshuro 389 kuri 821 za Manchester City naho gutera mu izamu [uburyo bwavamo igitego] byabaye inshuro imwe kuri eshanu z’ikipe bari bahanganye.
Urubuga “Footy Humour” rukunda gusangiza abantu ibintu bisekeje byabaye mu mupira w’amaguru kuri Twitter aho rukurikirwa n’abasaga miliyoni 1,1, rwifashishije amashusho y’umunyarwenya Clapton Kibonge mu kwerekana uburyo abafana ba Manchester United barebaga uyu mukino wabaye ku wa Gatandatu.
How Man Utd fans are watching the Manchester Derby: pic.twitter.com/5T9x73FGyu
— Footy Humour (@FootyHumour) November 6, 2021
Amashusho yifashishijwe ni ayo Kibonge yifashe ku wa 24 Ukwakira 2021 ubwo Manchester United yatsindwaga na Liverpool ibitego 5-0 nabwo muri Premier League.
Mu masegonda 14 amara, Kibonge usanzwe ari umufana wa Machester United aba yicaye iwe mu ruganiriro ari kureba umupira kuri televiziyo itwikiriwe n’igitambaro cy’amazi [essui-main], ariko akajya akoresha inkoni mu gukuraho iyo essui-main kugira ngo abashe kureba uko umukino uhagaze kuko aba adashobora kuwureba yisanzuye kubera agahinda n’ubwoba bwo kurushwa.
Ubwo Kibonge yashyiraga aya mashusho kuri Twitter uwo munsi, yayakurikije amagambo agira ati “Ole out”, asabira umutoza Ole Gunnar Solskjaer utoza Manchester United kwirukanwa.
Ole out pic.twitter.com/SJUU2rS4OI
— claptonkibonge (@claptonkibonge) October 24, 2021
Bamwe mu bafana ba Manchester United bagize icyo bavuga ku butumwa bwa Footy Humour, bagaragaje ko na bo barebye umupira wo ku wa Gatandatu muri ubwo buryo mu gihe hari n’abandi baboneragaho guserereza inshuti zabo zifana iyi kipe.
I really am doing this… Also kept FIFA 22 ready on my ps5… As soon as I saw the own goal I switched back to playing #MUFC
— Ayushmaan 🇮🇳 (@Pepecrazy) November 6, 2021
Aunty, this man eve tried. I didn't even bother to watch the match. Don't worry mate, we will soon have a coach.
— Fakanlu Oluwabusuyi (@FOluwabusuyi) November 6, 2021
😂😂😂😂😂 that is true we all like him now hahahahahah
— Luqman Sheikh (@AmeerOficial) November 6, 2021
@The_Saem currently 🤣🤣🤣
— Ntutuzelo Momo (@kingshakamomo) November 6, 2021
Nyuma yo gutsindwa, Manchester United iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 17, irushwa amanota icyenda na Chelsea ya mbere ndetse bikomeje kongera igitutu ku mutoza wayo ushobora kwirukanwa.








Ibitekerezo 0