Iyi kipe itozwa na Steve Clarke iri ku mwanya wa 39 ku rutonde rwa FIFA, aho yerekeje mu marushanwa ya Euro 2024 mu Budage ifite icyizere gisendereye, ni ubwo biyisaba gukora cyane kubera itsinda rikomeye iherereyemo.
Ecosse yari yabonye itike hakiri kare nubwo yari mu itsinda rigoye gusa iza kubigeraho nyuma yo gutsindira Espagne mu rugo ikanatsindira Norvege iwayo.
Tartan Army nkuko bayita byitezwe ko izajya ikina “System” ya 5-4-2 ihinduka 3-4-2-1 iyo iri gusatira aho rutahizamu wa Queens Park Rangers Lindon Dykes ari we uzaba uyoboye ubusatirizi mu gihe abakinnyi nka McGinn wa Aston Villa, McTomminay wa Man United na Robertson batazabura mu kibuga.
Ecosse iri mu itsinda A aho ihuriramo n’u Budage buri mu rugo, Hongria n’u Busuwisi.
Abakinnyi 11 ba Ecosse bashobora kuzajya babanzamo (3-4-2-1) barimo Gunn; Porteous, Hendry, Tierney; Ralston, McGregor, Gilmour, Robertson; McGinn, McTominay, Dykes.
Menya byinshi kuri iyi kipe ukurikira icyegeranyo, usobanukirwe inkomoko y’amashyi yageze no mu Rwanda akamenyekana nk’ama-rayon.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!