Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Nzeri 2022, Ferrer yahamagaye abakinnyi 23 barimo amasura atanu mashya mu ikipe y’igihugu.
Abakinnyi batanu bashya bahamagawe ni Trey Ryan w’imyaka 20 ukinira Standard de Liege mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi, Ishimwe Gilbert w’imyaka 21 akinira Orebro Syrianska mu cyiciro cya gatatu muri Suède.
Sven Kalisa w’imyaka 24 akinira Etzella Ettelbruck, mu cyiciro cya mbere muri Luxembourg, Sahabo Hakim afite imyaka 17, akinira Lille y’abatarengejwe imyaka 19 mu Bufaransa na Habimana Glen afite imyaka 21, akinira Victoria Rosport muri Luxembourg.
Amavubi ari kwitegura imikino ibiri ya gicuti harimo uwo azakina na Guinée équatoriale.
Umukino wa kabiri wa gicuti ntiharamenyekana ikipe izakina n’u Rwanda nubwo ari wo abakinnyi batarabona ibyangombwa bazakina nk’uko byatangajwe mu kiganiro n’itangazamakuru.
Amavubi azahaguruka mu Rwanda yerekeza muri Maroc mu mpera z’iki cyumweru mu myiteguro aho azakinira imikino ibiri ya gicuti.
Abakinnyi bose bahamagawe:
Abanyezamu: Ntwali Fiacre (AS Kigali) na Kimenyi Yves (Kiyovu).
Ba myugariro: Omborenga Fitina (APR FC), Ndayishimiye Thierry (Kiyovu), Bryan Ngwabije (Andrezieux mu Bufaransa), Imanishimwe Emmanuel (FAR Rabat, Maroc), Niyomugabo Claude (APR FC), Manzi Thierry (nta kipe afite) Mutsinzi Ange (Trofense muri Portugal) na Serumogo Ally (Kiyovu).
Abakina hagati: Bizimana Djihad (Deinze, Belgique),Trey Ryan (Standard de Liege, Belgique), Niyonzima Ally (Bumamuru, Burundi), Rubanguka Steven (Zimbru Chișinău, Moldova), Nishimwe Blaise (Rayon Sports), Rafael York (Eskilstuna, Sweden), Ishimwe Girbert (Orebro Syrianska, Sweden), Sven Kalisa (Etzella Ettelbruck,Luxembourg).
Rutahizamu: Sahabo Hakim (Lille,France), Habimana Glen (Victoria Rosport, Luxembourg), Muhire Kevin (Al Yarmouk, Kuwait), Tuyisenge Arsene (Rayon Sports), Mugunga Yves (APR FC) na Kagere Meddie (Singida Big Stars, Tanzania).



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!