Messi ufite ibihembo bitanu by’umukinnyi mwiza ku Isi, yatwaye ibikombe bikomeye birenga 30 ari kumwe n’ikipe ya FC Barcelona akinira kuva afite imyaka 17.
Messi wari umaze imyaka 11 akinira ikipe y’igihugu cye asize nta gikombe gikomeye ayihesheje.
Irushanwa rya Copa America Centenario rihuza amakipe y’ibihugu byo ku mugabane wa Amerika rimaze ibyumweru bitatu ribera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryarimo ibihangange muri ruhago y’Isi biyobowe na Lionel Messi ndetse n’ibindi nka Sergio Kun Aguero, Angel Di Maria, Javier Mascherano, Gonzalo Higuain, Ezequiel Lavezzi bose bakina mu ikipe ya Argentine.
Iyi kipe yatsinze imikino yose kuva mu matsinda igera ku mukino wa nyuma itsinze ibitego 18.
Mu mikino itanu, Messi yatsinzemo ibitego bitanu ndetse atanga n’imipira ine ivamo ibitego byatumye ikipe ya Argentine igera ku mukino wa nyuma ishaka kwihimura kuri Chile yayitsindiye ku mukino wa nyuma w’iki gikombe mu mwaka ushize.
Argentine niyo yari ifite amahirwe menshi dore ko yari yanatsinze Chile ibitego 2-1 mu matsinda ariko amateka yisubiyemo Messi na bagenzi be batsindirwa kuri penaliti 2-4 nyuma yo kurangiza umukino amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
Ni ku nshuro ya kane Argentine irimo Messi itsindiwe ku mukino wa nyuma mu marushanwa akomeye harimo Copa America 2007, 2015 na 2016 ndetse n’igikombe cy’Isi cya 2014 itsindwa n’u Budage ku minota ya nyuma.
Messi yasezeye mu ikipe y’igihugu ya Argentine
Nyuma y’uyu mukino wabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, mu marira menshi yatangarije Televiziyo y’Igihugu cya Argentine ko ibye birangiye.
Ati "Birarangiye mu ikipe y’igihugu. Si ku bwanjye ahubwo ni finali enye. Ndatekereza ko bihagije. Uko niko niyumva ubu , niko ntekereza. Ni agahinda gakomeye.”
Yongeyeho ati "Mfashe iki cyemezo ku bwanjye ariko nubaha n’ibyifuzo bya benshi babishakaga. Nagerageje kenshi ariko nsezeye ntabigezeho.”
Mu bakinnyi ba Argentine bahise bagira ibyo batangaza harimo umuzamu Sergio Romero wavuze ko atiyumvisha ikipe ya Argentine idafite Lionel Messi uko izaba imeze
Sergio Aguero, inshuti ikomeye cyane ya Messi yavuze ko yatunguwe no kumva ko Messi asezeye nyamara atari yarigeze aca n’amarenga yo gufata iki cyemezo.
Mu Cyumweru gishize abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Messi yari yagaragaje igisa no kunenga Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Argentine ubwo bamaraga umwanya munini bategereje indege ibajyana kuri hoteli bari bacumbitsemo.
Yagize ati"Nk’ibisanzwe twategereje indege itujyana aho tuba turaheba. Mbega imikorere ya AFA (Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Argentine).”
Maradona anenga Messi kutitangira ikipe y’igihugu :
Kuwa kabiri, tariki 7 Kamena 2016 ubwo yari mu Mujyi wa Paris akurikirana imikino ya Euro, Diego Maradona wabaye umukinnyi ukomeye mu ikipe ya Argentine akanayihesha igikombe cy’Isi mu 1986 yavuze ko Messi ari umukinnyi mwiza ariko utifitemo impano yo kuyobora bagenzi be.
Ati "Ni umukinnyi w’igihangange ariko udafite ubumuntu bwo kuyobora bagenzi be."
Uretse Maradona, n’abaturage benshi ba Argentine bagiye banenga uyu mukinnyi cyane ahanini bagendeye ku bandi bakinnyi bakomeye aba ayoboye mu kibuga ariko bakaba barananiwe gufasha igihugu kwegukana igikombe icyo aricyo cyose gikomeye nyamara usanga aribo baba bahetse amakipe bakinira.
Messi asezeye mu ikipe ya Argentine amaze kuyikinira imikino 113 kuva muri 2005, ayitsindira ibitego 55 harimo kufura yatsinze muri ½ bakina na USA yatumye akuraho agahigo ka Gabriel Batistuta wari waratsindiye iki gihugu ibitego 54 mu mikino 78.



















TANGA IGITEKEREZO