00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amateka y’igikombe cy’Isi kuva mu 1974-2010 (Igice cya kabiri)

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 22 May 2014 saa 11:35
Yasuwe :

Kuva kuwa Kane tariki ya 12 Kamena kugeza ku Cyumweru tariki ya 13 Nyakanga 2014, Brazil izakira imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi cy’umupira w’amaguru aho amakipe 32 azahatanira gusimbura Espagne yagitwaye mu 2010 muri Afurika y’Epfo.
Ni ku nshuro ya 20 iki gikombe kigiye gukinwa, kimaze imyaka 84. Mbere y’uko iyi mikino itangira tuzajya tubagezaho bimwe mu bayaranze iki gikombe.
FIFA yasabye ko hakorwa igikombe gishya gisimbura Trophee Jules Rumet cyatanzwe hagati ya 1930-1970, (…)

Kuva kuwa Kane tariki ya 12 Kamena kugeza ku Cyumweru tariki ya 13 Nyakanga 2014, Brazil izakira imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi cy’umupira w’amaguru aho amakipe 32 azahatanira gusimbura Espagne yagitwaye mu 2010 muri Afurika y’Epfo.

Ni ku nshuro ya 20 iki gikombe kigiye gukinwa, kimaze imyaka 84. Mbere y’uko iyi mikino itangira tuzajya tubagezaho bimwe mu bayaranze iki gikombe.

FIFA yasabye ko hakorwa igikombe gishya gisimbura Trophee Jules Rumet cyatanzwe hagati ya 1930-1970, abanyabugeni 23 bagiye mu ipiganwa maze icy’Umutaliyani Silvio Gazzaniga kiba aricyo gitoranywa gifite uburebure bwa Cm 36, gipima Kg 5 n’indiba ifite umuzenguruko wa Cm 13 wanditseho “FIFA WORLD CUP” n’ibihugu byagitwaye.

Abatoza 32 bazaba bari mu gikombe cy'Isi kizatangira tariki ya 12 Kamena -13 Nyakanga 2014
Maracana: Pitbull yaririmbye mu ndirimbo y'iki gikombe yiswe Ole Ola

Brazil nicyo gihugu cya nyuma cyatwaye igikombe cy’Isi cyitiriwe Jules Rumet mu 1970 cyabereye mu Mexique, iranakigumana kuko yari igitwaye ku nshuro ya gatatu.

Kanda hano wumve iki kiganiro mu majwi

Mu 1974, Ubudage bw’Uburengerazuba bwakira iki gikombe. Ku nshuro ya mbere ari nayo ya nyuma ibihugu by’Ubudage bihurira mu itsinda rimwe. Uburasirazuba butsinda Uburengerazuba igitego 1-0 mu gihe ibihugu byombi byari bihanganye muri politiki n’intambara y’ubutita, aya makipe yombi yabonye itike ava mu matsinda.

Ku mukino wa nyuma hahurira Ubudage bw’Uburengerazuba bwa Franz Beckenbauer (umwe mu bayobozi ba Bayern Munich) n’Ubuholande bwa Johan Cruijff watoje FC Barcelona.

Igikombe cy'Isi gitangwa kuva mu 1974
Ingengabihe y'imikino yo mu matsinda y'igikombe cy'Isi 2014 cyo muri Brazil

Umukino ugitangira, Uli Hoeneß ubu umuyobozi wa Bayern Munich atera umuserebeko Cruijff wahise uvamo penaliti n’ibitego. Abadage barishyuye maze igitego cy’intsinzi kinjizwa na Gerd Müller wahise aba umukinnyi wa mbere watsinze ibitego byinshi 14 agahigo kakuweho mu 2006 na Ronaldo.

Nyamara umunyabrazil João Havelange wayoboye FIFA avuga ko igikombe cyo mu 1966 na 74 cyarimo ubutiriganya ku buryo ibihugu byakiriye Ubwongereza n’Ubudage byagombaga gutwara ibi bikombe.

Incamake y’umukino wa nyuma, Ubudage bw’Uburengezuba 2-1 u Buholande

Nyuma y’imyaka ibiri agatsiko k’abasirikare kyobowe na General Videla gafashe ubutegetsi, Argentine ihabwa kwakira igikombe cyo mu 1978.

Rurangiranwa Cruijff atangaza ko atajya muri Argentina, mu 2008 yavuze ko urugo rwe rwatewe n’abantu bitwaje imbunda bamusaba kutajyayo. Bivugwa ko igisirikare cya Argentina cyamuteye ubwoba ngo atazajyana n’Ubuholande nk’imwe mu mbogamizi bari bafite yatuma badatwara igikombe bari bagiye kwakira.

Argentina yakiriye yasabwaga nibura gutsinda Perou ibitego 4-0 ikava mu matsinda ikagera ku mukino wa nyuma, umukino urangira ari ibitego 6-0 bivugwa ko umunyezamu wa Perou yakomokaga muri Argentina maze Abanyeperou barigaragambya.

Ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, Ubuholande budafite Cruijff butsindirwa ku mukino wa nyuma n’ikipe yakiriye igikombe, ibitego 3-1.

Umukino wa nyuma, Argentina 3-1 u Buholande

Mu 1982, Espagne yakira igikombe noneho cyitabiriwe n’amakipe 24. Hongiriya ica agahigo k’ibitego byinshi mu mukino umwe itsinze Salvador ibitego 10-0.

Ku mukino wahuje Ubufaransa na Kuweit, murumuna w’umwami wa Koweit amanuka mu kibuga asaba umusifuzi kwanga igitego cy’u Bufaransa, umukino urangira ari intsinzi y’u Bufaransa y’ibitego 4-1.

Ku mukino wa nyuma, Abataliyani nyuma y’imyaka 44 bongera gutwara igikombe batsinze Ubudage bw’Uburengerzauba ibitego 3-1.

Umukino w’u Butariyani n’u Budage bw’Uburengerezuba

Colombia niyo yagombaga kwakira igikombe cy’Isi cyo mu 1986, itangaza ko ifite ibibazo by’ubukungu gihabwa Mexique yaje kwibasirwa n’umutingito muri Nzeli 1985 ariko ntiwangiza imyiteguro.

Muri ¼ cy’irangiza, Diego Maradona nk’umukinnyi wari witezweho byinshi, wakiniraga Argentina atsinda u Bwongereza ibitego 2-1, icya kabiri yagitsindishije ukuboka ntibasifura kiza cyaje kwitirirwa ”Ikiganza cy’Imana”

Ku nshuro ya mbere ikipe ya Afurika, Maroc igera muri 1/8 isohotse mu itsinda ryarimo u Bwongereza na Portugal. Nyuma yo gutsinda u Bwongereza, abakinnyi ba Portugal basabye kongererwa agahimbazamusyi, ishyirahamwe ryabo rirayabima hakina abasimbura batsinzwe imikino yose yari isigaye.

Ku mukino wa nyuma, Argentina ya Sergio Baptista itsinda u Budage ibitego 3-2 bwarimo abakinnyi nka Karl-Heinz Rummenigge, Felix Magath na Lothar Matthäus.

Incamake z’Argentina n’u Budage

Wari umwaka wa kabiri ukurikiranye Abadage bagera ku mukino wa nyuma ukaba inshuro ya gatanu batsindirwa ku mukino wa nyuma.

U Butariyani bwakira igikombe cyo mu 1990, kigaragaramo ku nshuro ya nyuma ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete, Tcheckoslovakia, Yougoslavia n’u Budage bw’Iburengerazuba mu gihe Costa Rica yitabiriye ku nshuro ya mbere.

Misiri igaruka mu irushanwa yaherukagamo mu 1934 naho Beckenbauer wari watwaye igikombe cyo mu 1974 ari kapiteni agarutse nk’ umutoza w’Abadage.

Argentina n’Ubudage byongera guhurira ku mukino wa nyuma, noneho Abadage baratsinda igitego kimwe rukumbi cyabonetse kuri penaliti ku munota wa 84.

Umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi 1990

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zakira igikombe cyo mu 1994, bimwe mu bihgu by’ibihangange nk’u Bufarana, u Bwongereza, Uruguay ntibyabona itike gusa harimo ibihugu bishya nka Arabiya Sawudite, Nigeria n’u Bugereki. Kubera imyitwarire myiza ya Cameroun, Afurika yahawe umwanya wa gatatu. Iki nicyo gikombe cya nyuma cy’amakipe 24.

Brazil igera ku mukino wa nyuma irimo abakinnyi nka Dunga, Romalio, umunyezamu Caludio Taffarell, Bebeto na Cafu wari umusimbura mu gihe Abatariyani bari bayobowe na Roberto Baggio, Paulo Mardini n’umutoza Arrigo Sachi.

Amakipe yombi agwa miswi, Brazil itwara igikombe cya kane itsinze kuri penaliti 3-2.

Umurusiya Oleg Salenko aba umukinnyi utsinze ibitego byinshi mu mukino umwe, 5 ubwo bakinaga na Cameroun mu gihe Roger Milla yabaye umusaza utsinze igitego ku myaka 42.

Muri uyu mwaka numero z’abakinnyi zanditswe ku myenda yabo imbere, mu mugongo handikwa amazina mu rwego rwo gufasha abavugaga umupira kuri radiyo na televiziyo.

Incamake z’igikombe cyo mu 1994

Nyuma y’imyaka 60, mu 1998 u Bufaransa bwongera kwakira igikombe cy’Isi hagaragara ibihugu bishya nka Afurika y’Epfo, Croatia, Jamaica n’u Buyapani. Ubu noneho Afurika ihagarariwe n’amakipe atanu.

Umunya Cameroun Samuel Eto’o w’imyaka 17 n’amezi atatu niwe mukinnyi muto mu irushanwa. Muri ½, Brazil isezerera Ubuholandi naho Ubufaransa butsinda Croatia.

Ku mukino wa nyuma, ku munota wa 27 Abafaransa babona igitego cya mbere kuri koroneri yatewe na Emmanuel Petit Zinedine Zidane atsinda icy’umutwe. Mbere yo kujya kuruhuka, uyu mugabo ufite inkomoko muri Algeria, Zidane yongera gutsinda igitego cya kabiri n’umutwe.

Ku munota wa 67, myugariro Marcel Desailly ukomoka muri Ghana ahabwa ikarita ya kabiri y’umuhondo, umukino ugiye kurangira Petit atsindira Abafaransa agashingura cumu nyuma y’aho Brazil itakaje umupira (Contre attaque).

Muri iki gikombe hatsinzwe ibitego 171 birimo penaliti 18.

Umukino wa nyuma: u Bufaransa 3-0 Brazil

Mu 2002, ku nshuro ya mbere, igikombe cy’Isi gikinirwa muri Aziya ndetse cyakirwa n’ibihugu bibiri bitandukanye, u Buyapani na Koreya y’Epfo.

Nubwo FIFA yahaye ibi bihugu kwakira iki gikombe, umwuka ntiwari mwiza hagati yabyo kuva mu 1905 ubwo Ubuyapani bwanyagaga Koreya mu ntamabara ya Koreya, ibi byatumye ku mukino ufungura wabereye i Seoul muri Koreya, umwami w’abami w’u Buyapanai Akihito atajyayo.

Ku mukino wa nyuma, Brazil itsinda u Budage ibitego 2-0 bya Ronaldo El Phenomeno. Cafu aba umukinnyi wa mbere ukinnye imikino itatu ya nyuma y’iki gikombe cy’Isi.

Umukino wa nyuma: Brazil 2-0 u Budage

Ku nshuro yacyo ya 18 igikombe cy’Isi cyakirwa n’u Budage. Abadage bari baratangiye gusaba kucyakira mu 1992 bemererwa mu 2000. Zidane wari wasezeye mu ikipe y’igihugu y’u Bufaransa yemera kugaruka gusiba mateka mabi yo mu 2002 muri Aziya.

Ibihugu 7 bishya byakirwa mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi birimo Angola, Côte d’Ivoire, Ghana, Repubulika ya Tchèque, Togo, Ukraine na Trinidad & Tobago, ubusanzwe igikombe cyo mu 1934 nicyo cyagaragayemo amakipe menshi mashya, 10.

Ni cyo gikombe cya mbere kuva mu 1982 aho imigabane 6 yose yari ihagarariwe. Arsenal yo mu Bwongereza niyo kipe yari ifitemo abakinnyi benshi, 15.

Abakinnyi 736 nibo bitabiriye iyi mikino mu gihe Umwongereza Theo Walcott w’imyaka 17 ariwe wari muto, mu mikino 5 yose igihugu cye cyakinnye yari ku ntebe y’abasimbura.

Rutahizamu w’Umunya Tchecque Jan Koller niwe wari uremereye afite ibiro 100.

Amakipe yose y’i Burayi akatisha itike ya ½ u Budage, u Butariyani, Portugal n’u Bufaransa byaherukaga mu 1982 ubwo u Butariyani bwagitwaraga ku nshuro ya gatatu.

Mu gihe bari gice cy'inyongera, Zidane yakubise umutwe Materazzi
111' Zidane yahawe ikarita y'umutuku ahita anasezera burundu gukina umupira w'amaguru

Ku munsi u Budage bwagombaga guhuriraho n’Ubutariyani, umucamanza wari ufite dosiye yo kugura imikino muri iki gihugu mu cyiswe Calciopoli, amanura mu cyiciro cya kabiri Juventus naho Milan AC, Fiorentina na Lazio de Roma zamburwa amanota. Nibura abakinnyi 13 kuri 23 b’Abatariyani bavaga muri aya makipe nubwo bitabujije umukino kuba.

Ubwo Ubuholande bwakinaga na Portugal muri 1/8, umusifuzi w’Umurusiya Valentin Ivanov atanga amakarita 16 y’umuhondo n’ane y’umutuku mu gihe ku mukino wa Croatia na Australia, Umwongereza Graham Poll yahaye myugariro wa Australia ikarita ya gatatu y’umuhondo abona gusohoka mu kibuga.

Iki gikombe cyasojwe hatanzwe amakarita y’umuhondo 345 na 28 y’umutuku avuye kuri 272 y’umuhondo na 17 y’umutuku mu 2002.

Ku mukino w’umwanya wa gatatu, Ubudage butsinda Portugal ibitego 3-1, Luis Figo, Pedro Miguel na n’umunyezamu w’u Budage Oliver Khan barasezera.

Ku munota wa 7, Zinedine Zidane atsinda Ubutariyani penaliti ku ikosa Materazzi yari akoreye kuri Malouda. Ku munota wa 19 kuri koroneri yari itewe na Pirlo, Materazzi aragombora.

Ku munota w’111, Zidane ahabwa ikarita y’umutuku nyuma yo gukubita umutwe Materazzi. Umukino urangira n’igice cy’inyongera banganya igitego 1-1.

Bagiye gutera penaliti, David Trezeguet atera iya kabiri ikubita umutambiko w’izamu mu gihe iya nyuma y’u Butariyani yinjijwe neza na Fabio Grosso, begukana igikombe cya kane cy’Isi, noneho Zidane asezera burundu.

Iyi mikino yarangiye Ronaldo El Phenomeno atsinze ibitego 3 byiyongera kuri 4 byo mu 1998 na 8 byo mu 2002 aca agahigo k’Umudage Gerd Müller wari waratsinze 14 mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi.

U Bufaransa n’u Butariyani ku mukino wa nyuma mu 2006

Mu 2004 Isi yubura amaso itekereza kuri Afurika, Afurika y’Epfo ya Nyakwigendera Nelson Mandela yakira igikombe cy’Isi cya 2010. U Butariyani n’u Bufaransa byari byahuriye ku mukino wa nyuma w’igikombe cyari cyabanje mu 20106 bisezererwa rugikubita.

Afurika y’Epfo yakiriye ntiyarenga amatsinda msaze ikipe y’i Buburayi itwarira igikombe k’uw’undi mugabane. Espagne yatwaye iki gikombe bwa mbere nyamara yaratsinzwe umukino ubanza mu matsinda.

Muri 1/8 Afurika yakiriye igikombe yari ihagarariwe na Ghana gusa, yasezereye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika igera muri ¼.

Luis Suarez yagaruye umupir n'amaboko bakina na Ghana, birangira bayisezereye kuri penaliti

Tariki ya 2 Nyakanga 2010, Ghana ihura na Uruguay. Sulley Muntari atsinda igitego cyishyuwe na Diego Forlan. Mu gihe Uruguay yari isumbirijwe, Luis Suarez wari uhagaze mu izamu agarura n’ukuboko umupira, ahabwa ikarita y’umutuku. Asamoah Gyan ateye penaliti ikubita umutambiko w’izamu, Ghana isezererwa kuri penaliti.

Umwongereza Howard Webb ahabwa kuyobora umukino wa nyuma wahuje Espagne n’u Buholande. Andres Iniesta atsinda igitego ku munota wa 116. Uyu niwo mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi watanzwemo amakarita menshi y’umuhondo 14 aho 9 yahawe Abaholande.

Nelson Mandela agaragara mu ruhame kuri stade yarimo abantu ibihumbi 85. Ibikoresho bishya nka Vuvuzera bisakara ku Isi kimwe n’ubuhanuza bw’akanyamaswa kiswe Paul le Purple.

Mu 2010: Espagne 1-0 u Buholande

Soma igice cya mbere cy’ amateka y’igikombe cy’Isi kuva mu 1930-1970

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages