Kuri uyu wa Mbere, ni bwo Stade ya Huye yakiniweho umukino wo kwishyura Sudani y’Epfo yakiriyemo Tanzania mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika mu Batarengeje imyaka 23.
Sudani y’Epfo yakiniye i Huye kuko iki gihugu nta stade gifite yemewe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF. Iki gihugu cyakiriraga imikino yacyo muri Uganda na Kenya mu gihe kitarabona stade yemewe.
Ubusanzwe bimwe mu bihugu byo mu Karere birimo u Burundi na Ethiopia byakundaga kwakirira imikino yabyo muri Tanzania kuri Benjamin Mkapa Stadium.
Iki gihugu cyari mu rugo cyasezerewe na Tanzania nyuma yo kunganya ibitego 3-3, isezererwa ku bitego byo hanze kuko umukino ubanza nabwo byari byaguye miswi y’ubusa ku busa.
Umukino wabereye mu Karere ka Huye watangiye saa Kumi, wari witabiriwe n’abafana bake.
Tanzania yawinjiranyemo ingufu isatira izamu rya Sudani y’Epfo ariko ba myugariro bayo bayibera ibamba byatunye havamo koruneri yatewe na Tepsi Evance Theonasy, bagenzi be bashyira ku mutwe umupira uca hejuru y’izamu ryari ririnzwe na Anyama Joseph Luka.
Umupira wakomeje gukinirwa mu kibuga hagati ariko ku munota wa munani, Kelcin Pius John azamukana umupira akorerwaho ikosa ryavuyemo penaliti yatewe na Abdul Hamisi Suleiman ivamo igitego cya mbere cya Tanzania.
Ku munota wa 11 Sudani y’Epfo yabonye koruneri yatewe neza na Dhata Joseph Lujang ariko bagenzi be bananirwa kuwushyira mu izamu rya Aboutwaleeb Mshery.
Sudani y’Epfo yabonye Coup Franc ku munota wa 14, iterwa na Dhata Joseph Lujang ariko umupira ujya hanze.
Kelcin Pius John ku munota wa 17 yacitse abakinnyi b’inyuma ba Sudani y’Epfo ashota mu izamu ariko umupira ugarurwa na Anyama Joseph Luka awukubise ibipfunsi.
Ku munota wa 23 Dani Lual Gumnok Thon yatsinze igitego cya mbere cya Sudani y’Epfo n’umutwe kuri Coup Franc yatewe na mugenzi we Dhata Joseph Lujang.
Tanzania yakoze impinduka ku munota wa 32, Twalib Mohamed Nuru yinjira mu kibuga asimbuye Abdulrazack Mohamed Hamza.
Mu minota ya nyuma y’igice cya mbere cy’umukino, amakipe yombi yakomeje gusatirana, ku munota wa 39 Ally Hussein Msengi atsinda igitego cya kabiri cya Tanzania akoresheje umutwe nyuma y’ishoti ryaterewe na David Frank Kameta mu rubuga rw’amahina.
Sudani y’Epfo yabonye Coup Franc ku munota wa 41, yatewe na Joseph Malish Manase ariko bagenzi be ntibayibyaza umusaruro.
Ku munota wa 43 Tanzania na yo yabonye Coup Franc yatewe na David Frank Kameta ariko Anyama Joseph Luka ayikuramo akubise umupira ibipfunsi.
Igice cya mbere cyarangiye ari ibitego bibiri bya Tanzania kuri kimwe cya Sudani y’Epfo.
Igice cya kabiri cyatangiranye ingufu, ku munota wa 48 Mundhir Abdalla Vuai ahabwa ikarita y’umuhondo nyuma y’uko umusifuzi asifuye akajugunya umupira hanze.
Sudani y’Epfo yatangiranye ingufu ariko igira amahirwe make kuko imipira igera kuri itanu yateye mu izamu yagiye ifatwa neza na Aboutwaleeb Mshery cyangwa akayikuramo akoresheje ibipfunsi.
Ku munota wa 55, Joseph Malish Manase yatsinze igitego cya Sudani y’Epfo ku mupira yashose mu izamu aryegereye.
Tanzania yabonye Coup Franc ku munota wa 59 muri metero nkeya hafi y’izamu, iterwa na Abdul Hamisi Suleiman, umupira ukubita umutambiko w’izamu ujya hanze.
Ku munota wa 63 Sudani y’Epfo yabonye koroneri ariko Joseph Malish Manase ayitera hanze.
Sudani y’Epfo yakomeje gusatira, ku munota wa 65 ibona penaliti ku ikosa ryakozwe na Twalib Mohamed ateze Taban Wijon Woja, yahise iterwa na Rehan Angier Malong ayitsinda bitamugoye, kiba icya gatatu.
Ku munota wa 67, Kelcin Pius John yatsinze igitego cya gatatu cya Tanzania ubwo ba myugariro ba Sudani y’Epfo basaga n’abarangaye bishimira intsinzi.
Ku munota wa 82, Sudani y’Epfo yakoze impinduka maze Loki Emmanuel Peter Loki asimburwa na Philip Angelo Taban Biajo.
Mu minota ya nyuma y’umukino, Sudani y’Epfo yakomeje kotsa igitutu izamu rya Tanzania ariko amahirwe yo kubona igitego akaba make.
Umukino wongereweho iminota ine y’inyongera maze ku munota wa 92 Sudani y’Epfo ibona Coup Franc hafi y’izamu rya Tanzania ariko ntiyayibyaza umusaruro mwiza.
Umukino warangiye amakipe yombi anganya ibitego 3-3, Sudani y’Epfo isezererwa ku gitego cyo hanze kuko mu mukino ubanza wabereye muri Tanzania zanganyije 0-0.
Stade ya Huye yakiriye uyu mukino ni yo u Rwanda rukoresha mu kwakira imikino mpuzamahanga kuri ubu nyuma yo kuvugururwa. Ni yo Ikipe y’Igihugu Amavubi izakiriraho iya Libya mu Batarengeje imyaka 23, ku wa Kabiri, tariki ya 27 Nzeri 2022. Umukino ubanza wahuje amakipe yombi warangiye u Rwanda rutsinzwe ibitego 4-1.
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Sudani y’Epfo ni Anyama Joseph Luka, Oman Mobil Agog Ajang, Okello Donato Joseph, Joseph Malish Manase, Loki Emmanuel Peter Loki, William Gama Emmanuel Kundu, Dani Lual Gumnok Thon, Sanuel Taban Malis, Rehan Angier Malong, Dhata Joseph Lujang, na Data Elly Christopher.
Ku ruhande rwa Tanzania habanjemo Mundhir Abdalla Vuai, Abdul Hamisi Suleiman, Kelcin Pius John, Pascal Gaudence Msindo, Aboutwaleeb Mshery, Ally Hussein Msengi, Abdulrazack Mohamed Hamza, Novatus Dismas, Khalid Habibu Iddi, David Frank Kameta na Mukrim Issa Abdallah.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!