00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amatora ya Perezida wa FERWAFA yashyizwe muri Mutarama 2027

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 2 October 2026 saa 01:20
Yasuwe :

Nyuma y’ubwegure bwa Shema Ngoga Fabrice wari Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), amatora y’uzamusimbura yashyizwe muri Mutarama 2027, ndetse kugeza icyo gihe ikazaba iyobowe na Gasarabwe Claudine nka Perezida w’Agateganyo.

Ku wa Kane, tariki ya 1 Ukwakira 2026, ni bwo kuri hoteli ya FERWAFA hateraniye inama ya Komite Nyobozi, igamije gufata umwanzuro ku gihe cyo kuzuza imyanya yayo by’umwihariko uwa Perezida wayo.

Inama yemeje ko muri Mutarama 2027, ari bwo hazatorwa Perezida wa FERWAFA mushya, hanemezwa ko Gasarabwe wari Visi Perezida wa mbere ushinzwe Imari n’Ubutegetsi akomeza kuba Perezida w’Agateganyo.

Itariki ndetse n’aho amatora azabera binyuze mu Nama y’Inteko Rusange Idasanzwe, bizatangazwa nyuma.

Shema yeguye ku mwanya yari yatorewe nyuma y’amezi 13 gusa ayoboye, binyuze mu ibaruwa yanditse ku wa 29 Nzeri 2026, kandi icyemezo cye gihita gishyirwa mu bikorwa ako kanya.

Shema yahagaritse izi nshingano nyuma y’ukwezi n’igice ari mu manza zirebana n’imirimo asanzwe akora hanze y’umupira w’amaguru, aho yaregwaga icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiwe n’icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Ni ibyaha yakoze mu bucuruzi bw’ibijyanye n’ibikoresho by’ubuvuzi asanzwe akora binyuze mu kigo cye cya Africa Medical Supplier.

Mu mategeko ngengamikorere ya FERWAFA ndetse no mu bisabwa abiyamamariza kuyobora uru rwego, hagaragazwa ko uri mu mwanya wo kuyobora iri Shyirahamwe agomba "kuba atarigeze ahamwa n’icyaha agafungwa birenze amezi atandatu.” Igihano yakatiwe gituma atakaza ubunyangamugayo.

Amatora ya FERWAFA ateganyijwe muri Mutarama 2027
Shema Fabrice yeguye ku mwanya wa Perezida wa FERWAFA
Gasarabwe Claudine yemejwe nka Perezida w'Agateganyo wa FERWAFA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages