00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amavu n’amavuko ya ‘FIFA Series 2026’ igiye kubera i Kigali

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 12 March 2026 saa 11:58
Yasuwe :

Kuva tariki ya 26 kugeza ku ya 30 Werurwe 2026, i Kigali hazabera irushanwa rya gicuti rizahuza ibihugu umunani, FIFA Series 2026, ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA).

Ni ku nshuro ya kabiri iri rushanwa rigiye kuba nyuma y’aho ryabaye bwa mbere muri Werurwe 2024.

FIFA Series ni irushanwa ryatekerejwe na FIFA ku wa 16 Ukuboza 2022, mu rwego rwo guha ibihugu binyuranye amahirwe yo gukina imikino n’ibindi bidasanzwe bihura.

Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yemeje iby’iri rushanwa ubwo yari amaze kongera gutorerwa mu Nama ya 73 ya FIFA yabereye muri BK Arena i Kigali ku wa 16 Werurwe 2023.

Ku nshuro ya mbere ubwo iri rushanwa ryabaga mu 2024, ryitabiriwe n’amakipe y’abagabo gusa, rikinwa kuva tariki ya 18 kugeza ku ya 24 Werurwe aho ryabereye mu bihugu bitandatu, rikitabirwa n’ibihugu 24.

Nyuma yo kubona ko ryagenze neza, muri Gicurasi 2024, FIFA yahise itangaza ko mu 2026 rizongera kuba mu gihe mu Ugushyingo 2025, iri Shyirahamwe Mpuzamahanga ryatangaje ko ibihugu umunani ari byo bizakira irushanwa rikurikira mu gihe iry’abagore rizaba bwa mbere rikabera mu bihugu bitatu.

Ubwo ryabaga bwa mbere mu 2024, ryabereye muri Algeria, Azerbaijan, Misiri, Arabie Saoudite (yakiriye amatsinda abiri) na Sri Lanka.

Ni mu gihe mu 2026, mu bagabo rizabera muri Australia, Azerbaijan, Indonesia, Kazakhstan, Nouvelle-Zélande, Puerto Rico, Uzbekistan n’u Rwanda ruzakira amatsinda abiri.

Ni mu gihe mu bagore, iri rushanwa rizakinwa bwa mbere rizitabirwa n’ibihugu 12, rikinirwe muri Brésil, Côte d’Ivoire na Thaïlande.

Muri Nzeri 2025, Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, yagiranye ibiganiro na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, byagarutse ku mishinga ikomeye irimo kuba u Rwanda ruzakira FIFA Series 2026

Byagenze gute ngo u Rwanda rwakire amatsinda abiri ya FIFA Series 2026?

Mu Nama ya 74 ya FIFA yabereye i Bangkok muri Thaïlande muri Gicurasi 2024 ni bwo Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yatangaje FIFA Series 2026.

Ku wa 18 Ukwakira 2024, FIFA yasabye amashyirahamwe manyamuryango yayo kwakira cyangwa kwitabira irushanwa rya 2026.

Ibihugu icyenda ni byo byabanje gusaba kwakira iyi mikino. Ibyo ni Australia, Azerbaijan, Indonesia, Kazakhstan, Ibirwa bya Maurice, Puerto Rico, u Rwanda na Uzbekistan mu gihe Nouvélle-Zelande yiyongereyemo nyuma.

Gusa Ibirwa bya Maurice byaje kwikuramo nyuma kuko bizakina ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 muri iyi Werurwe.

Ibyo byatumye itsinda ryari gukinira mu Birwa bya Maurice ryimurirwa mu Rwanda, rugira amatsinda abiri kuko na rwo rwari rufite iryo ruzakira.

Ibyo wamenya ku mikino izabera i Kigali

Imikino ya FIFA Series izabera i Kigali izatangira tariki ya 26 Werurwe hakina Itsinda B ririmo Aruba, Macau, Tanzania na Liechtenstein, aho imikino yaryo izajya ibera kuri Kigali Pelé Stadium i Nyamirambo.

Ni mu gihe Itsinda A ririmo u Rwanda, Grenada, Kenya na Estonia rizatangira gukina tariki ya 27 Werurwe muri Stade Amahoro.

Nubwo ibihugu biri mu matsinda, buri kipe izakinamo umukino umwe mu buryo bumeze nka 1/2.

U Rwanda ruzakina na Grenada, Kenya ihure na Estonia mu gihe Aruba izahura na Macau naho Tanzania igakina na Liechtenstein.

Ibihugu bizatsinda imikino yabyo ya mbere mu itsinda, bizakomeza ku gisa n’umukino wa nyuma naho ibyatsinzwe bihatanire umwanya wa gatatu. Mu Itsinda A iyo mikino izaba tariki ya 30 Werurwe naho mu Itsinda B bazasoza imikino yabo tariki ya 29 Werurwe.

Amavubi azakina na Grenada muri FIFA Series 2026

Amatike yo kureba imikino yamaze kujya ahagaragara

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) riheruka gushyira hanze ibiciro byo kuzareba iyi mikino aho itike ya make ari 2000 Frw.

Amatike ku mikino izabera muri Stade Amahoro iya make iri kuri 2000 Frw mu myanya isanzwe yaba hasi cyangwa hejuru, iruhande rwa VIP ni 5000 Frw, mu gihe muri VIP azaba ari 30.000 Frw.

Imyanya ya Skybox na VVIP yagenewe abazaba batumiwe muri iri rushanwa rizaba ribereye bwa mbere mu Rwanda.

Andi matike yagiye hanze ni ay’imikino izabera muri Kigali Pelé Stadium, aho imyanya isanzwe ari 2000 Frw, naho imyanya y’icyubahiro ikazaba ari 20.000 Frw. Itike imwe izajya ifasha umukunzi w’umupira w’amaguru kureba imikino ibiri izajya ikinwa ku munsi.

Amatike aguriwa kuri *939*3*2# no kuri www.sportspass.rw.

Amasaha imikino izajya iberaho

Stade Amahoro izaberaho imikino y’Itsinda A ririmo Estonia, Grenada, Kenya n’u Rwanda, mu gihe Itsinda B ririmo Aruba, Liechtenstein, Tanzania na Macau ari ryo rizakinira muri Kigali Pelé Stadium.

Imikino ibiri yo mu Itsinda B ni yo izafungura irushanwa ibere muri Kigali Pelé Stadium, aho tariki ya 26 Werurwe Aruba izakina na Macau Saa 13:30 naho Tanzania ikine na Liechtenstein Saa 16:30.

Imikino yo mu Itsinda A izakinwa tariki ya 27 Werurwe, ihere ku mukino uzahuza Kenya na Estonia, Saa 18:00 naho u Rwanda rukine na Grenada Saa 21:00.

Nyuma y’iyi mikino hazakurikiraho izahuza amakipe yatsinze ndetse n’ayatsinzwe mu matsinda yombi. Iyi harimo izabera kuri Kigali Pelé Stadium, Saa 15:00 n’undi wa Saa 18:00, indi ibere muri Stade Amahoro Saa 18:00 na Saa 21:00.

Stade Amahoro na Kigali Pele Stadium ni byo bizaberaho iyi mikino ya FIFA Series 2026
U Rwanda ni cyo gihugu kizakira amatsinda abiri ya FIFA Series mu 2026, ibyakozwe na Arabie Saoudite mu 2024
Uko amakipe azahura ku munsi wa mbere, tariki ya 26 Werurwe, mu Itsinda B n'ibiciro by'imikino yombi
Uko amakipe azahura ku munsi wa kabiri, mu Itsinda A n'ibiciro byo kureba imikino yombi
Uburyo ushobora kugura itike yo kuzareba imikino ya FIFA Series 2026 i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages