Ni umukino wa gicuti ubanziriza umwiherero aba bakinnyi bazakorera muri Ecosse kuva tariki ya 2-17 Kanama 2015 aho bashobora gukina imikino itatu ya gicuti bitegura amajonjora y’igikombe cy’Afurika 2017, CHAN 2016 n’amajonjora y’igikombe cy’Isi 2018.
Afurika y’Epfo y’abatarengeje imyaka 23 iritegura umukino wo kwishyura na Zimbabwe kuri Harry Gwala Stadium kuri uyu wa Gatandatu. Umukino ubanza bari banganyije igitego 1-1, icy’Afurika y’Epfo gitsinzwe na Keagan Dolly.
Nubwo umutoza McKinstry avuga ko ari umwanya wo kureba bamwe mu bakinnyi, Afurika y’Epfo ifite imbogamizi kuko amwe mu makipe yanze gutanga abakinnyi babo nka Ajax Cape Town ifite abakinnyi bane barimo Abubakar Mobara na Riyaad Noordien.
Abakinnyi b’Amavubi bari muri Afurika y’Epfo
Abanyezamu : Kwizera Olivier (APR FC) na Ndayishimiye Eric (Rayon Sports)
Ab’inyuma : Ndayishimiye Celestin (Mukura VS), Fitina Omborenga (Kiyovu Sports), Rukundo Jean Marie (Rayon Sports), Usengimana Faustin (Rayon Sports), Uwiringiyimana Amani (Police FC) na Twagizimana Fabrice (Police FC)
Abakina hagati : Nshimiyimana Amran (Police FC), Ntamuhanga Tumaini, Habyarimana Innocent (Police FC), Muzerwa Amini (AS Kigali), Muhire Kevin (Isonga), Nshuti Dominique Savio (Isonga), Tuyisenge Jacques.
Ba rutahizamu: Usengimana Dany (Isonga), Songa Isaie (AS Kigali) na Sugira Ernest (AS Kigali).



















TANGA IGITEKEREZO