Mu rwego rwo kurushaho kwitegura neza umukino n’ikipe ya Mali, Amavubi ikipe y’igihugu cy’ u Rwanda iraza kugirana umukino wa gicuti n’Amavubi y’abatarengeje imyaka 20.
Biteganyijwe ko uwo mukino uza kubera i Rubavu kuri uyu wa kabiri, kuko ari ho Amavubi amaze iminsi mu mwiherero, ukaza kuba saa cyenda n’igice zo mu Rwanda.
Ikipe y’Amavubi irahura n’iy’Amavubi y’abatarengeje imyaka 20. Izi kipe zombi zifite imikino ziri kwitegura, ikipe y’igihugu Amavubi ifite umukino n’ikipe ya Mali mu mpera z’iki cyumweru zihatanira kujya mu gikombe cy’Isi kizabera mu gihugu cya Brezil mu mwaka utaha wa 2014, naho ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 yo ifite amarushanwa yitegura mu minsi ya vuba, nk’igikombe cya CHAN kizaba mu kwa Nzeri uyu mwaka, n’irindi rushanwa izitabira rihuza ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa rizabera mu gihugu cy’Ubufaransa.
Umutoza mukuru w’ikipe y’Amavubi Nshimiyimana Eric yatangarije IGIHE ati “Uyu mukino urafasha ikipe y’igihugu kumenya uko ihagaze ndetse no kumenya abakinnyi bazitabazwa mu mukino na Mali.”
Akomeza avuga ko imyiteguro y’ikipe y’igihugu imeze igeze ndetse ko n’abakinnyi bakina hanze aribo Salomon ukina mu Bubiligi, Uzamukunda Baby ukina mu Bufaransa ndetse na Niyonzima Haruna ukinira ikipe ya Young African yo muri Tanzania bageze mu Rwanda. Kugeza ubu utegerejwe ni Kapiteni Karekezi Olivier uzagera i Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Kamena 2013.
Umutoza Nshimiyimana avuga ko uwo batazabona ari Mbuyu Twite uzwi ku zina rya Gasana ukinira ikipe Young African yo muri Tanzaniya bahamagaye telephone ye igendanwa ntibabashe kuvugana.



















TANGA IGITEKEREZO