Ni umukino watangiye ugenda gake cyane, amakipe yombi yigana mbere y’uko awinjiramo neza.
Ku munota wa karindwi, abakinnyi ba Guinée équatoriale, bazamutse bahererekanya umupira neza ariko bageze imbere y’izamu ryari ririnzwe na Ntwari Fiacre ubabana muremure urarenga.
Rafael York ukinira u Rwanda ku munota wa munani yafashe icyemezo azamukana umupira neza ariko ateye ishoti rya kure ujya hejuru y’izamu.
U Rwanda na rwo rwabaye nk’urukangutse ndetse Kapiteni w’Amavubi, Kagere Meddie, yaje gukorerwa ikosa maze Muhire Kevin arihannnye, atera umupira ashaka Kagere na Mugunga Yves, umunyezamu wa Guinée équatoriale umupira awukubita ibipfunsi.
Mu minota 20, Amavubi yatangiye kwiharira umupira, ari nako abasore bayo nka Rafael York na Muhire Kevin bagendaga bakorerwaho amakosa menshi.
Amavubi yakomeje kurema uburyo bw’ibitego ariko uburyo bwose bwabonetse nta musaruro byabyaye.
Ku munota wa 31, Guinée équatoriale yabonye koruneri nyuma yo kugerageza amahirwe yabonye ariko Mutsinzi Ange umupira awushyira hanze.
Guinée équatoriale yakomeje gusatira bikomeye ari nako itera koruneri nyinshi ariko ntizigire icyo zitanga.
Iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye anganya 0-0 nta yirabafasha kureba mu izamu ry’indi.
Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga ku mpande zombi, ndetse ku munota wa 47, Meddie Kagere yazamukanye umupira neza ariko ab’inyuma ba Guinée équatoriale baramuzibira bamwima inzira.
Ku munota 49, Guinée équatoriale yabonye Coup Franc, abakinnyi bayiteye igonga urukuta ariko bagerageje gusongamo umupira ujya hanze gato y’izamu rya Ntwari Fiacre.
– Abakinnyi bashya bageragejwe
Umunya-Côte d’Ivoire ukinira FC Aktobe yo muri Kazakhstan, Gérard Bi Goua Gohou, wahamagawe mu Ikipe y’Igihugu Amavubi yayikiniye umukino wa mbere.
Uyu rutahizamu w’imyaka 33 yinjiye mu kibuga ku munota wa 57, asimbuye Mugunga Yves.
Kuri uyu munota kandi Umutoza w’Amavubi, Carlos Alós Ferrer, yinjije Niyonzima Ally waherukaga mu Ikipe y’Igihugu mu 2020, afata umwanya wa Bizimana Djihad.
Gérard Bi Goua Gohou mu gihe yamaze mu kibuga yagaragaje ko ashobora kwisirisimba imbere y’izamu ndetse yagerageje n’amahirwe atandukanye ariko ntiyahirwa no kunyeganyeza inshundura.
Niyonzima akimara kwinjira mu kibuga, Amavubi yatangiye gukina asatira ari nako ba rutahizamu bageragezaga gutsinda.
Ku munota wa 67, Amavubi yongeye gukora impinduka, Rubanguka Steven atanga umwanya kwa Nishimwe Blaise, mu gihe Kagere Meddie yasimbuwe na Habimana Glen.
Myugariro Omborenga Fitina yagize ikibazo cy’imvune ku munota 80, asimburwa na Serumogo Ally mu gihe Tuyisenge Arsène asimbura Muhire Kevin.
Ku munota wa 87, Guinée équatoriale yahushije igitego cyari cyabazwe ubwo abakinnyi bayo bazamukanye umupira bawutera ugaca hanze gato cyane y’izamu.
Mu minota ya nyuma, Guinée équatoriale yokeje igitutu Amavubi kugeza aho Manzi Thierry yagize imvune, akisabira gusimburwa nyuma yo kugira ikibazo cy’imvune ku munota wa kabiri w’inyongera.
Umukino warangiye amakipe yombi anganyije 0-0, nta n’imwe irebye mu izamu rya ngenzi yayo.
Biteganyijwe ko u Rwanda ruzakina undi mukino gicuti na Maroc y’abakinnyi bazitabira CHAN. Witezwemo amasura mashya y’abakinnyi baheruka guhamagarwa.
Amafoto: FERWAFA



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!