00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amavubi azakina imikino ya gicuti na Tunisia na DRC yitegura CHAN

Yanditswe na

Peter Aimable

Kuya 15 December 2015 saa 10:01
Yasuwe :

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ‘Amavubi’ irateganya gukina imikino ibiri ya gicuti n’ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse na Tunisia mu kwezi gutaha yitegura CHAN izabera mu Rwanda kuva tariki ya 16 Mutarama kugera tariki 6 Gashyantare 2016.

Umukino wa mbere uzaba ku itariki ya 6 Mutarama aho u Rwanda ruzakina na DRC mu gihe umukino wa kabiri uzaba tariki ya 10 Mutarama na Tunisia.Iyi mikino yose izabera kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu.

Amavubi ari mu itsinda rimwe n’ibihangange nka Cote d’Ivoire, Morocco na Gabon aho bazakinira kuri Stade Amahoro i Remera.

Aganira na IGIHE, Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Vincent De Gaulle Nzamwita yagize ati “mu myiteguro ya CHAN nk’ikipe yakiriye irushanwa tugomba gutegura neza, tugomba gukora uko dushoboye ikipe ikaba yiteguye neza kandi ikazahagararira u Rwanda neza.”

Yavuze kandi ko iyi mikino izafasha cyane dore ko ari amakipe akomeye ndetse ‘Umutoza akaba yari yabibasabye

Yagize ati “DRC na Tunisia bizaba ari imikino ikomeye kandi myiza kuri twe mu myiteguro ya CHAN nk’uko umutoza yabidusabye. Kuko ari amakipe ari hejuru yacu mu bijyanye n’uburyo duhagaze ku isi bizadufasha kuzamura urwego rw’ikipe.”

Nyuma yo gutsindwa na Uganda ku mukino wa nyuma wa Cecafa Senior Challenge Cup, Umutoza Johnny McKinstry yahamagaye abakinnyi 32 bazakora imiyitozo y’iminsi 10 aho bazafata akaruhuko ka Noheri bakagaruka mu mwiherero ku itariki ya 28 Ukuboza aho ikipe izaba ikorera imyitozo muri Rubavu. Aho hazahita hanatorwa abakinnyi 23 bazakina CHAN.

Imikino ya gicuti n'amakipe akomeye izafasha Amavubi kwitwara neza muri CHAN

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages