Kimwe n’ibindi bihugu, mu mpera z’iki cyumweru u Rwanda na Kenya biratangira urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2026, bikina umukino w’Umunsi wa Mbere w’Amatsinda.
U Rwanda ruzabanza kwakira Liberia ku wa 25 Nzeri mbere yo gusura Cap-Vert ku wa 29 Nzeri, mu mikino ibiri yo mu Itsinda K.
Amakuru IGIIHE yamenye ni uko mbere yo kurekura abakinnyi ngo basubire mu makipe yabo, ubwo iyo mikino yombi izaba irangiye, hazaba umukino wa gicuti uzahuza Amavubi na Kenya.
Ni umukino uzaba ugamije gutegurira impande zombi imikino yo gushaka itike ya CAN 2027 izakomeza mu Ugushyingo, ndetse uzabera i Kigali ku wa 5 Ukwakira 2026.
Kenya izafata urugendo rugana i Kigali nyuma yo kwakira Eritrea ku wa 26 Nzeri no gusura Guinea ku wa 1 Ukwakira 2026 mu mikino yo mu Itsinda D.
Iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwa Afurika kiri muri bitatu bizakira Igikombe cya Afurika gitaha, aho kizafatanya na Uganda ndetse na Tanzania.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!