00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amavubi azakina na Kenya mu mukino wa gicuti

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 22 September 2026 saa 04:53
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, irateganya gukina umukino wa gicuti na Harambee Stars ya Kenya ku wa 5 Ukwakira 2026 i Kigali.

Kimwe n’ibindi bihugu, mu mpera z’iki cyumweru u Rwanda na Kenya biratangira urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2026, bikina umukino w’Umunsi wa Mbere w’Amatsinda.

U Rwanda ruzabanza kwakira Liberia ku wa 25 Nzeri mbere yo gusura Cap-Vert ku wa 29 Nzeri, mu mikino ibiri yo mu Itsinda K.

Amakuru IGIIHE yamenye ni uko mbere yo kurekura abakinnyi ngo basubire mu makipe yabo, ubwo iyo mikino yombi izaba irangiye, hazaba umukino wa gicuti uzahuza Amavubi na Kenya.

Ni umukino uzaba ugamije gutegurira impande zombi imikino yo gushaka itike ya CAN 2027 izakomeza mu Ugushyingo, ndetse uzabera i Kigali ku wa 5 Ukwakira 2026.

Kenya izafata urugendo rugana i Kigali nyuma yo kwakira Eritrea ku wa 26 Nzeri no gusura Guinea ku wa 1 Ukwakira 2026 mu mikino yo mu Itsinda D.

Iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwa Afurika kiri muri bitatu bizakira Igikombe cya Afurika gitaha, aho kizafatanya na Uganda ndetse na Tanzania.

Amavubi azakina umukino wa gicuti na Kenya mu Ukwakira
Kenya iheruka mu Rwanda muri Werurwe ubwo yari yitabiriye FIFA Series

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages