00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amavubi azakorera umwiherero muri Tunisia yitegura CHAN 2018

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 December 2017 saa 05:01
Yasuwe :

Ikipe y’igihugu Amavubi izamara iminsi icumi mu mwiherero izakorera muri Tunisia yitegura kwerekeza mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika cy’abakina mu bihugu byabo, CHAN 2018.

Nyuma yo gusezererwa mu irushanwa rihuza ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba no Hagati, Cecafa 2017, atarenze amatsinda, Amavubi yashyiriweho umwiherero wihariye azakorera muri Tunisia akanahakinira imikino ya gicuti mbere yo kwerekeza muri CHAN 2018 nk’uko Perezida wa Ferwafa, Nzamwita Vincent de Gaulle yabitangarije The NewTimes.

Uyu mwiherero uteganyijwe gutangira tariki 2 Mutarama ukagera kuri 11 Mutarama 2018 mbere y’umunsi umwe ngo irushanwa ritangire muri Maroc, wishimiwe n’Umutoza Antoine Hey.

Yagize ati “Ubu ni ubundi buryo bwiza bwo guhuriza abakinnyi hamwe mu myitozo no kubakira ku musaruro uheruka. Byari ngombwa ko dutegura uyu mwiherero kugira ngo tuganire ku mbogamizi zimwe na zimwe.”

Muri iri rushanwa Amavubi agiye kwitabira ku nshuro ya gatatu, yisanze mu itsinda C hamwe na Guinea Equatoriale, Nigeria na Libya. Azakina umukino wa mbere tariki ya 15 Mutarama ahura na Nigeria, akurikizeho Guinea Equatoriale tariki 19 asoreze kuri Libya tariki 23 Mutarama.

Muri CHAN 2016 yabereye mu Rwanda, Amavubi yatozwaga na Johnny McKinstry yabashije kugera muri ¼ asezererwa na Congo Kinshasa ari nayo yaje kwegukana iryo rushanwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages