00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amavubi azipima na Tuniziya ijya mu gikombe cy’Afurika

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 9 December 2014 saa 12:23
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Tuniziya (FTF) ryemeje umukino wa gicuti n’u Rwanda tariki ya 7 Mutarama 2015 mbere yo kujya mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika izabera muri Guinea Equatorial.
Kawarji, ikinyamakuru cyo muri Tuniziya cyatangaje ko ikipe ya Tuniziya izakina igikombe cy’Afurika, izakina umukino wa mbere wa gicuti n’u Rwanda tariki ya 7 Mutarama 2015 isoreze imyiteguro kuri Maroc tariki ya 14 Mutarama 2015.
Tuniziya iri mu itsnda B hamwe na Zambiya, Cap Vrt na (…)

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Tuniziya (FTF) ryemeje umukino wa gicuti n’u Rwanda tariki ya 7 Mutarama 2015 mbere yo kujya mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika izabera muri Guinea Equatorial.

Kawarji, ikinyamakuru cyo muri Tuniziya cyatangaje ko ikipe ya Tuniziya izakina igikombe cy’Afurika, izakina umukino wa mbere wa gicuti n’u Rwanda tariki ya 7 Mutarama 2015 isoreze imyiteguro kuri Maroc tariki ya 14 Mutarama 2015.

Tuniziya iri mu itsnda B hamwe na Zambiya, Cap Vrt na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Umukino ubanza bazakina na Cap Vert tariki ya 18 Mutarama 2015.

Mu Ugushyingo, Amavubi yari yakinnye umukino wa gicuti na Maroc bagwa miswi mu gihe umukino wa gicuti na Tanzania wasubitswe kubera irushanwa ry’Umuvunyi AS Kigali iherutse kwegukana.

Hari gutegurwa Amavubi azakina igikombe cy'Afurika cy'abakina imbere mu gihugu, CAHN kizabera mu Rwanda mu 2016
19 Ugushyingo: Tuniziya iheruka gutsinda Misiri ibitego 2-1 mu mukino wa gicuti

Tariki ya 20 Ukuboza, Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 bazakina umukino wa gicuti n’u Burundi hategurwa amajonjora y’igikombe cy’Afurika, u Rwanda ruzatangira rukina na Somalia.

Tuniziya ni iya 31 ku Isi ku rutonde rw’Ugushyingo rw’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru naho u Rwanda ruri ku mwanya wa 95.

Mu mikino itanu yahuje Tuniziya n’u Rwanda, Amavubi yayitsinzwe yose, umukino uheruka kubahuza Tuniziya yanyagiye u Rwanda ibitego 5-1 mu mukino wa gicuti mu 2012.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .