00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amavubi: Hahamagawe abakinnyi babiri ba APR FC batagiye muri CECAFA

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 17 July 2015 saa 12:50
Yasuwe :

Mu gihe APR FC yajyanye abakinnyi 18 muri CECAFA Kagame cup igiye kubera muri Tanzania, abakinnyi bayo babiri basigaye bahamagawe mu ikipe y’igihugu yitegura gukina imikino ya gicuti na Nigeria na Afurika y’Epfo.

Hari hitezwe impinduka z’abakinnyi bashya n’abataherukaga guhamagarwa mu ikipe y’igihugu kuko aba APR FC bahamagarwaga ari benshi bari muri CECAFA Kagame cup izatangira kuri uyu wa Gatandatu muri Tanzania bakina na Al Ahly Shandy yo muri Sudani.

Mu bakinnyi 26 umutoza Jonathan McKinstry yahamagaye batangira umwiherero w’iminsi 10 harimo abakinnyi babiri ba APR FC basigaye umunyezamu Kwizera Olivier na Iradukunda Bertrand.

Mu bakinnyi bataherukaga mu ikipe y’igihugu bahamagawe harimo Rukundo Jean Marie wa Rayon Sports, Twagizimana Fabrice waherukaga guhamagarwa itozwa na Nshimiyimana Eric kimwe n’Uwiringiyimana Amani bombi ba Police FC.

Amavubi yahamagawe ntarimo abakinnyi benshi ba APR FC kuko abeza 18 babajyanye muri CECAFA Kagame cup muri Tanzania
Iradukunda Bertrand n'umunyezamu Kwizera Olivier ba APR FC basigaye bahamagawe mu ikipe y'igihugu

McKinstry yahamagaye Mushimiyimana Mohamed umaze umwaka adakina nubwo yasinye imyaka ibiri muri Police FC. Nyuma yo gushaka gukina i Burayi bikanga, Mushimiyimana yagarutse mu Rwanda shampiyona yaratangiye ariko akorera imyitozo muri Police FC yaje kubonamo amasezerano.

Mu bashya bahamagawe harimo Bonane Jean d’Amour wa Sunrise na Ishimwe Kevin wa Rayon Sports naho Habyarimana Innocent yongera guhamagarwa yaherukaga kubwa Stephen Constantine ategura umukino wo kwishyura wa Libya mu 2014.

Nshimiyimana Imran ukinira Police FC yaherukaga guhamagarwa na Micho ubwo bari mu mwiherero muri Algeria bategura amajonjora y’igikombe cy’Isi cya 2014.

Kuba umutoza wungirije Mashami Vincent n’uw’abanyezamu Mugisha Ibrahim bari na APR FC muri CECAFA basimbuwe na Ruremesha Emmanuel na Mulisa Jimmy nk’abatoza bungirije naho Higiro Thomas ni uw’abanyezamu.

Nyuma y'igihe kinini avunikiye muri La Jeunesse, Rukundo yakinnye imwe mu mikino yo kwishyura ya shampiyona
Ishimwe Kevin yatsinze ibitego bibiri bakina na Etincelles ariko ntiyongera kubona umwanya mu kibuga

Ikipe yahamagawe ni iy’abakinnyi bakina imbere mu gihugu izabanza guhura n’iya olempike (abatarengeje imyaka 23) ya Nigeria tariki 25 Nyakanga 2015 i Kigali ubwo bazaba bajya Congo Brazzaville gukina umukino wo kwishyura.

Biteganyijwe ko Amavubi azakina umukino wa kabiri wa gicuti n’ikipe y’ Afurika y’Epfo y’abakina imbere mu gihugu tariki 28 Nyakanga 2015 i Johannerburg muri Afurika y’Epfo.

Iyi mikino ya gicuti izakurikirwa n’umwiherero w’Amavubi muri Ecosse uzamara ibyumweru bibiri kuva tariki 2 Kanama, mu rwego rwo kwitegura igikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu n’amajonjora y’igikombe cy’Afurika cya 2017 kizabera muri Gabon.

Ikipe y’igihugu izakinayo imikino itatu ya gicuti n’amakipe yo mu cyiciro cya mbere, abakinnyi bazahaguruka mu Rwanda tariki ya 17 Kanama. Uyu mwiherero uzakurikirwa n’umukino wa gicuti na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo tariki ya 28 Kanama i Kinshasa.

Uwiringiyimana Amani wa Police FC ni umwe mu bakinnyi batunguranye
Hashize umwaka Mushimiyimana Mohamed adakina nubwo yakoraga imyitozo muri Police FC

Abakinnyi 26 bahamagawe n’umutoza Johnathan McKinstry

Abanyezamu: Nzarora Marcel (Police FC), Ndayishimiye Eric (Rayon Sports), Mvuyekure Emery (Police FC) na Kwizera Olivier (APR FC)

Ba myugariro: Ndayishimiye Celestin (Mukura VS), Mutijima Janvier (AS Kigali), Fitina Omborenga (Kiyovu Sports), Rukundo Jean Marie (Rayon Sports), Usengimana Faustin (Rayon Sports), Tubane James (Rayon Sports), Twagizimana Fabrice (Police FC) na Uwiringiyimana Amani (Police FC)

Abakina hagati: Ntamuhanga Tumaine (Police FC), Mushimiyimana Mohamed (Police FC), Nshimiyimana Amran (Police), Muhire Kevin (Isonga) na Muzerwa Amin (AS Kigali)

Ba rutahizamu: Nshuti Dominique Savio (Isonga), Habyarimana Innocent (Police FC), Ishimwe Kevin (Rayon Sports), Tuyisenge Jacques (Police FC), Iradukunda Bertrand (APR FC), Sugira Ernest (AS Kigali), Songa Isaie (AS Kigali), Bonane Jean d’Amour (Sunrise) na Usengimana Danny (Isonga)


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages