00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amavubi mu mwiherero i Rubavu yitegura gucakirana na Algeria

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 12 June 2013 saa 09:35
Yasuwe :

Ku wa kabiri ikipe y’igihugu amavubi yerekeje mu ntara y’Iburengerazuba mu karere ka Rubavu mu mwiherero wo kwitegura umukino uzayihuza n’ikipe y’igihugu ya Algeria mu mukino wo guhatanira kujya mu gikombe cy’isi kizabera muri Bresil mu 2014.
Uyu mukino uzahuza ikipe y’u Rwanda n’iya Algeria wo guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi kizabera muri Bresil mu 2014 uteganyijwe kuri iki cyumweru tariki 16 Kamena saa cyenda n’igice i Remera kuri Stade Amahoro.
Gusa uyu mukino (…)

Gusa uyu mukino uzahuza aya makipe yombi y’ibihugu ukazaba urimo n’umukinnyi w’umunyarwanda ukinira ikipe ya kabiri ya Arsenal yo mu gihugu cy’u Bwongereza Mugabo Alfred wasesekaye i Kigali ku wa kabiri tariki ya 11 Kamena aje gutanga umusanzu we mu kipe y’igihugu Amavubi. Mugabo na we ubu ari kumwe n’ikipe y’iguhugu mu mwiherero i Rubavu mu ntara.

Mu itsinda ikipe y’igihugu Amavubi iherereyemo ni yo ya nyuma n’amanota 2, na ho ikipe ya Algeria bizahura ni yo iyoboye iryo tsinda n’amanota 9, Mali ifite amanota 7, na ho Benin ikaba ifite amanota 4.

Mu mukino ubanza Algeria yanyagiye u Rwanda ibitego 4 – 0; n’ubwo rwihagazeho mu mukino wahuje u Rwanda na Mali bakanganya ubusa ku busa, amahirwe yo kujya mu gikombe cy’isi ku ikipe y’u Rwanda yamaze kuyoyoka.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages