Uyu mukino wabereye muri Libya ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki 23 Nzeri 2022.
Watangiye Igihugu cya Libya kiri hejuru cyane y’u Rwanda cyane ko abasore barwo bari bagifite umunaniro bakuye mu rugendo rw’amasaha agera kuri 30 bamaze mu rugendo.
Ku munota wa 21, Libya yabonye Penaliti nyuma y’uko Ishimwe Pierre asohotse agatega rutahizamu wa Libya wari wageze mu rubuga rw’amahina. Abasore b’iki gihugu bagahita binjiza neza igitego cya mbere.
U Rwanda rwakomeje kurushwa bigaragara ariko narwo runyuzamo rukagera imbere y’izamu.
Igice cya mbere cyarangiye ari igitego kimwe cya Libya ku busa bw’u Rwanda.
Abasore ba Libya binjiye mu gice cya kabiri bashaka ibindi bitego ndetse ku munota wa 48 Libya itsinda igitego cya kabiri.
Ingimbi z’u Rwanda byagaragaraga ko zirushwa bikomeye, gukora ku mupira inshuro byibura eshatu ari ikibazo.
Bidatinze ku munota 52, nyuma y’iminota ine batsinze igitego cya kabiri, abasore ba Libya bazamukanye umupira bihuta bahindukiza Ishimwe Pierre ku nshuro ya gatatu.
Umutoza Rwasamanzi Yves yatangiye gukora impinduka ashaka uko yabona igitego cyo hanze nkuko yari yabitangaje ko intego ye ntiyayigezeho.
Mu mpinduka yakoze harimo aho ku munota wa 70 yinjije Kamanzi Ashraf asimbura Rudasingwa Prince.
Nyuma y’iminota itanu gusa yinjiye mu kibuga, Kamanzi yatsinze igitego cya mbere cy’u Rwanda ku ishoti rikomeye cyane yatereye hanze y’urubuga rw’amahina, biba ibitego 3-1.
U Rwanda rwakomeje rushaka kwishyura gusa amahirwe rugerageje umuzamu wa Libya akayitambika.
Mu gihe ingimbi z’u Rwanda zari zaryohewe no gusatira, ku munota 88 Libya yazamukanye umupira ku ruhande rw’iburyo ba rutahizamu bayo bayifasha kubona igitego cya kane.
Libya yakinaga umukino wihuta cyane wagoraga abasore b’u Rwanda byagaragara ko barushye nyuma yo kugera i Benghazi ku munsi w’umukino habura amasaha atandatu ngo umukino utangire.
Nubwo Amavubi yageze muri Libya atinze nyamara hari hashize iminsi igera kuri 35 azi ko azakina uyu mukino mpuzamahanga, gusa benshi bibajije impamvu yatinze mu ngendo.
Umukino ubanza warangiye u Rwanda rutsinzwe ibitego 4-1. Biteganyijwe ko uwo kwishyura uzakinwa ku wa Kabiri, tariki 27 Nzeri 2022, kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.
Amafoto: FERWAFA



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!