00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CECAFA U20: Amavubi yasezerewe atarenze umutaru

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 18 September 2026 saa 07:21
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ y’Abatarengeje imyaka 20, yasezerewe mu mikino ya CECAFA yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, nyuma yo kunganya na Ethiopia igatahana inota rimwe gusa.

Ku wa Kane, tariki ya 17 Nzeri 2026, ni bwo u Rwanda rwakinnye uyu mukino wabereye kuri Uhuru Stadium iri mu Mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania.

U Rwanda rwasabwaga gutsinda uyu mukino ngo rwiyongerere amahirwe yo kuguma mu irushanwa, ntirwashoboye gutsinda kuko rwanganyije na Ethiopia 0-0, rugira inota rimwe kuko umukino ubanza rwatsinzwe na Tanzania ibitego 3-0.

Tanzania na Ethiopia bisigaje umukino, umwe mu gihe iyi kipe iri gukinira iwayo yo ifite amanota atatu atuma iyobora Itsinda A.

Nyuma y’iminsi ine gusa u Rwanda rwitabiriye iri rushanwa, abakinnyi, abatoza n’abandi bajyanye na yo, bagomba guhita bakora urugendo rubasubiza i Kigali. Bazahaguruka kuri Julius Nyerere International Airport ku wa Gatanu, tariki ya 18 Nzeri.

Ikipe y’u Rwanda itozwa na Cassa Mbungo André isa n’iyagiye muri iri rushanwa ititeguye neza, ku mpamvu z’uko hari hataraboneka ingengo y’imari iyifasha, yaje kuboneka itinze ku bufatanye bwa FERWAFA na Minisiteri ya Siporo.

Amavubi yanganyije na Ethiopia 0-0
Abakinnyi u Rwanda rwabanje mu kibuga rukina na Ethiopia
Dushime Jean Claude akurikiye umupira
Uwineza René ni we kapiteni w'Amavubi U20

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages