00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amavubi U23 agiye gutangira urugendo rugana muri CAN

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 15 September 2022 saa 12:53
Yasuwe :

Umutoza w’Ikipe y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 23, Yves Rwasamanzi, yahamagaye abakinnyi 23 bagomba kujya mu mwiherero wo kwitegura umukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika uzabahuza na Libya.

Iki gikombe kizakinirwa muri Kamena umwaka utaha muri Maroc. Amakipe azitwara neza muri iri rushanwa, azabona itike yo gukina imikino Olempike izabera i Paris.

Abakinnyi bahamagawe barimo abanyezamu Ishimwe Pierre wa APR FC na Hakizimana Adolphe wa Rayon Sports. Harimo kandi myugariro Niyigena Clément wa APR FC.

Kuri uru rutonde, APR FC ifitemo abakinnyi batanu, Gorilla FC batanu mu gihe Rayon Sports ifite babiri inganya na Kiyovu Sports.

Urutonde rurambuye

Abazamu: Ishimwe Pierre, Hakizimana Adolphe na Ruhumuriza Clovis.

Ba myugariro: Niyigena Clement, Rushema Chris, Twagirwa Olivier, Nshimiyimana Yunus, Ishimwe Jean Réne, Dylan Georges Francis, Nsengiyumva Samuel na Niyonzima Faustina.

Abakina Hagati: Rutonesha Hesbone, Nyamurangwa Moses, Hoziana Kennedy na Kamanzi Ashraf.

Abasatira: Nyarugabo Moïse, Nsabimana Deny, Ishimwe Anicet, Irankunda Rodrigue, Hakim Hamisi, Niyonshuti Hakim, Rudasigwa Prince, Gitego Arthur, Twagiramungu Kamaro na Ngabonziza Gylain.

Umukino ubanza uzabera muri Libya tariki 22 Nzeri 2022 mu gihe uwo kwishyura uzabera kuri Stade Huye tariki 27 Nzeri 2022.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages