Ku nshuro ya gatatu impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF yateguye igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 23 kiba rimwe mu myaka ine, hagamijwe gushaka amakipe ahagararira Afurika mu mikino Olempiki.
Iri rushanwa rihuza ibihugu umunani byo muri Afurika rizabera mu Misiri kuva tariki 8–22 Ugushyingo 2019, kuko igihugu cya Zambia cyagombaga kuryakira cyabivuyemo muri Nyakanga umwaka ushize.
Imikino yo gushaka itike y’iki gikombe cya Afurika izatangira Ugushyingo uyu mwaka. Amavubi yatomboye gutangira ahura na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, umukino ubanza ukazabera kuri Stade de Kigali tariki 18 Ugushyingo 2018.
Iyi kipe izatozwa na Mashami Vincent nkuko amasezerano ye abisaba, ishobora kuba yiganjemo abakinnyi bakinnye imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 muri 2016.
Barimo nka Nshuti Savio wa APR FC, Muhire Kevin, Manishimwe Djabel na Mutsinzi Ange ba Rayon Sports, Biramahire Abeddy na Nshuti Innocent bagiye gukina muri Tunisia n’abandi.
Iyi kipe kandi ishobora kuzayoborwa na Abdul Rwatubyaye, umukinnyi rukumbi ubanza mu kibuga mu ikipe y’igihugu nkuru ukiri munsi y’imyaka 23 kuko yavutse tariki 23 Ukwakira 1996.
Imikino yo gushaka itike yo kujya muri iri rushanwa ryegukanywe na Nigeria ubwo riheruka kuba muri 2014, izahera mu majonjora y’ibanze.
Amakipe azatsinda azahura n’ibindi bihugu bizahera mu ijonjora rya kabiri nka Afurika y’epfo, Zimbabwe, Zambia, Congo Brazzaville, Gabon, Algeria, Sierra Leone, Tunisia, Côte d’Ivoire, Senegal, Nigeria, Maroc na Mali.
Ikipe umunani zizarenga iki cyiciro zizahurira mu Misiri mu gikombe cya Afurika.
Uko imikino y’amajonjora y’ibanze iteye
– Angola vs Namibia
– Mozambique vs Swaziland
– Botswana vs Malawi
– Burundi vs Tanzania
– Ghana vs Togo
– Guinea-Bissau vs São Tomé et Príncipe
– Cameroon vs Chad
– Uganda vs Sudani y’Epfo
– Burkina Faso vs Niger
– Mauritania vs Guinee Equatoriale
– Seychelles vs Sudani
– Kenya vs Ibirwa bya Maurice
– Libya vs Gambia
– Rwanda vs RD Congo
– Ethiopia vs Somalia


Ibitekerezo 0