Ku wa Gatandatu, tariki ya 3 Ukwakira 2026, ni bwo abakinnyi b’Amavubi U23 n’ababaherekeje bageze muri Sudani y’Epfo, gukina umukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.
Ni umukino uzabahuza na Sudani U23 i Juba, ku wa Kabiri, tariki ya 6 Ukwakira 2026, aho u Rwanda rwajyanye impamba y’ibitego 3-0 rwatsindiye mu mukino ubanza wabereye i Kigali.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Hakizimana Louis yavuze ko abakinnyi bageze mu Mujyi wa Juba bameze neza, asaba Abanyarwanda baba muri uyu mujyi kuzashyigikira ikipe yabo nk’uko babyerekanye babakira.
Ati “Abakinnyi bameze neza kandi biteguye umukino uzabahuza na Sudani. Turashimira Abanyarwanda baba Juba, kuko baje kutwakira ari benshi, kandi bazaze no ku wa Kabiri ari benshi.”
Hakizimana yongeyeho ko kuba Amavubi U23 yaritwaye neza mu mukino ubanza bitarangije akazi, ahubwo agasigaye ari ko gakomeye kuko kazabafsha gukina icyiciro gikurikiyeho.
Ati “Twakinnye umukino ubanza dutsinda 3-0, ariko uwo kwishyura ni wo uzaduha itike. Uwabanje turawufata nk’igice cya mbere, uwa hano ni igice cya kabiri tugomba gutsinda.”
“Abanyarwanda batangiye kugirira icyizere Amavubi. Ni ugukomeza muri uwo mujyo rero, tugatsinda nta kunganya. Twasabye abana gushyiramo imbaraga kuva ku munota wa mbere kugeza ku wa nyuma.”
Amavubi U23 atozwa na Nshimiyimana Eric, yatsinze Sudani U23 ibitego 3-0 mu yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cya 2027. Ni ibitego byinjijwe na Niyigena Abdul, Shingiro Honoré na Sindi Paul Jesus.
Ikipe izatsinda nyuma y’umukino wo kwishyura, izahura na Cameroun U23 mu ijonjora rya kabiri.








Ibitekerezo 0