Ni umwiherero Ikipe y'Igihugu iri gukorera mu Karere ka Bugesera. Mu gitondo cyo ku wa Mbere, bakinnyi bose bahuriye ku cyicaro cy’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA berekeza kuri La Palisse Hotel.
Ku mugoroba ni bwo bakoze imyitozo ya mbere yayobowe n’Umutoza Mukuru usanzwe atoza Musanze FC, Habimana Sosthène ‘Lumumba’, wungirijwe na Bisengimana Justin usanzwe ari Umutoza wungirije muri Police FC.
Bafatanya kandi na Kabalisa Calliopi usanzwe atoza abanyezamu ba Mukura VS, Ntarengwa Aimable ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’iyi kipe (Team Manager), inshingano asanzwe akora muri Police FC.
Abakinnyi bose hamwe bahamagawe ni 23 baturutse mu marero atandukanye. 20 muri bo ni bo batangiye umwiherero. Batatu batatangiranye n’abandi ni Mutangwa Cedric, Ishimwe Elie na Hategekimana Abdouladhim, bose bagiye Budage muri "Bayern Youth Cup".
Irushanwa nk’iri ryaherukaga kuba muri 2019 i Asmara muri Eritrea. Icyo gihe ryegukanywe na Uganda itsinze Kenya ku mukino wa nyuma.
Iry’uyu mwaka rizabera kuri FUFA technical Centre i Njeru. Biteganyijwe ko Ikipe y'Igihugu izahaguruka mu Rwanda tariki 2 Ugushyingo 2023.
Ubwo yavugaga kuri iri rushanwa, Umuyobozi w’Ubutegetsi wa CECAFA yavuze ko bishimiye ko aba bana babonye uburyo bwo guhatana ku rwego mpuzamahanga bikaba bizabafasha kwitegura ijonjora ry’Igikombe cya Afurika cy'Abatarengeje imyaka 17 riteganyijwe umwaka utaha.
Abanyezamu:
Mugisha Jean De Dieu (Ambassadors), Mugisha Arsene (Spring Hope), Nsengumuremyi Arafa (Mahembe) na Mutangwa Cedrick ( The Winners).
Ba myugariro
Akonkwa Cyuzuzo Isiaka (Spring Hope), Ukwibishaka Moustakim (The Winners), Iradukunda Jean Christophe (The Winners), Mutabazi Buhari(Nilisarike Academy) na Ndahimana Angelo (Ushindi).
Abo hagati
Gisubizo Patrick (Umuri Fondation), Irumva Nelson (Rwinkwavu), Hagengimana Eric (Nilisarike Academy), Ishimiwe Elie (Tsindawe Batsinde), Babizerimana Olivier (The Winners), Dushime Jean Claude (KEFA), Manzi Taufick (Amigo), Uwineza Rene (Intare), Fred Ishimwe (Mahembe) na Nshimiyimana Kazungu Celestin (The Winners).
Ba rutahizamu
Akibal Lamar Ntwali (Intare), Tuyishimire Gilbert (Amigo), Iradukunda Patrick (APEX TC) na Hategekimana Abduladhim (Tiger Academy).





























Ibitekerezo 0