00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amavubi yabaye ’ingwizamurongo’ muri CECAFA U-17

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 26 November 2025 saa 06:46
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 17 yasezerewe muri CECAFA adatsinze umukino muri ine yakinnye mu itsinda rya mbere yarimo.

Iyi kipe yasoje iri rushanwa ku wa Gatatu, tariki ya 26 Ugushyingo 2025 itsindwa na Sudani y’Epfo ibitego 2-1.

Iyi kipe yabonye igitego cya mbere ku munota wa 19 ku gitego cyatsinzwe n’umunyezamu wateye umupira muremure imbere uw’u Rwanda arahuzagurika uramwidundana ujya mu izamu.

Amavubi yaje kwishyura igitego ku munota wa 53, ku gitego cyatsinzwe na Nshimiyimana Olivier ku mupira wari urenguwe neza, ab’inyuma ba Sudani y’Epfo bananirwa gukiza izamu.

Sudani y’Epfo yabonye igitego cy’intsinzi ku munota wa 68 kuri coup franc. Umukino warangiye Amavubi yatsinzwe ibitego 2-1 asoza CECAFA atabonye intsinzi.

Muri rusange iyi kipe yasezererewe muri iri rushanwa yinjijwe ibitego icyenda, yinjiza bibiri gusa. Yatsinzwe umukino wa mbere na Ethiopia ibitego 2-0, itsindwa na Kenya ibitego 2-1 mu gihe yanyagiwe na Somalia ibitego 3-0.

Iyi kipe kandi yitabiriye irushanwa, hashize igihe gito Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, asobanuriye Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta ko amakipe y’igihugu asohokera u Rwanda mu marushanwa atandukanye adakwiye kuba ingwizamurongo kuko bitwara igihugu amafaranga menshi.

Icyo gihe yagize ati “Twaganiriye na za federasiyo nabo barabizi ko nta kipe igomba gusohokera igihugu byo gusohoka gusa. Niba tutariteguye tukaba tubona ko aho hantu tugiye kuba ingwizamurongo ntabwo tugomba gutakaza amafaranga."

"Kuko ikipe gusohoka byonyine igiye mu irushanwa cyangwa kwakira irushanwa, nta n’imwe dutanga amafaranga nibura ari hasi ya miliyoni 300 Frw. Nta n’imwe pe! Iyo ubaza amatike, ukabara igihe bazabayo, ukareba umwiherero, usanga bigera muri ayo mafaranga.”

Minisitiri Mukazayire yakomeje avuga ko mu mwaka ushize rutitabiriye amarushanwa ya CECAFA U17 kubera ko rutari rwiteguye neza, rwanga guhombya amafaranga y’igihugu kuko ikipe yashoboraga kuba ingwizamurongo.

Amavubi yatsinzwe na Sudani y'Epfo ibitego 2-1
Amavubi yabaye ingwizamurongo muri CECAFA U-17
Nshimiyimana Olivier ni umwe mu batsinze igitego muri bibiri Amavubi yabonye muri iri rushanwa
Muri iri rushanwa, Amavubi yanyagiwe na Somalia ibitego 3-0
Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly, aheruka kuvuga ko amakipe y’igihugu asohoka adakwiye kuba ingwizamurongo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages