Hari hashize igihe Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ritangaje ko nyuma yo kuva mu mwiherero ikipe y’igihugu yari kugirira muri Ecosse bazakina na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo tariki ya 29 Kanama 2015.
Kuri uyu wa Kabiri nibwo FERWAFA yavuze ko tariki ya 28 Kanama bazakina na Ethiopia i Kigali ariko ntibatanga impamvu yatumye uyu mukino usimbuzwa uwa Congo wari kubera i Kinshasa.
Uyu mukino uri ku ngengabihe ya FIFA uzagira ingaruka ku rutonde ruzasohoka tariki ya 3 Nzeli, DR Congo yari iya 59 ku Isi mu gihe Ethiopia ari iya 99 inyuma y’u Rwanda rwa 91.
Nubwo Amavubi azinjira mu mwiherero tariki ya 23 Kanama 2015, kuri uyu munsi nibwo hazaba hakinwa ½ cy’irushanwa ry’Agaciro Development Fund rizatangira kuri uyu wa Gatandatu.
Bizasaba ko amakipe azaba yageze ku mukino wa nyuma afite abakinnyi mu ikipe y’igihugu bazitaba umutoza Jonathan Mckinsrty ku mukino wa gicuti na Ethiopia tariki ya 28 Kanama 2015 nyuma bagasubira mu makipe yabo gukina umukino wa nyuma w’irushanwa ry’Agaciro Development Fund tariki ya 30 Kanama 2015.
Nyuma y’uyu mukino wa gicuti, u Rwanda ruzakira Ghana tariki ya 5 Nzeli 2015, umukino wa kabiri mu itsinda H ry’amajonjora y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Gabon mu 2017. Ubanza Amavubi yari yatsinze Mozambique igitego 1-0 cya Sugira Erneste.
Nta gihindutse, u Rwanda rwakurikizaho undi mukino wa gicuti na Gabon tariki ya 12 Nzeli mu rwego rwo kwitegura igikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu (CHAN) kizabera mu Rwanda mu 2016 n’uwo mu Gushyingo wa Libya mu majonjora y’igikombe cy’Isi cyo mu Burusiya mu 2018.



















TANGA IGITEKEREZO