Igitego cyo Mugisha Gilbert cyo ku munota wa 40 ni cyo cyabaye ikinyuranyo muri uyu mukino w’Umunsi wa Munani mu yo gushaka itike y’iri rushanwa rizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique.

Kugeza ubu, u Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu mu Itsinda C n’amanota 11 ruganya na Benin igomba kwisobanura na Lesotho.

Ku nshuro ya mbere mu mateka iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe 48 arimo icyenda azahagararira Umugabane wa Afurika ariko ashobora no kuzaba 10.

Ayo makipe icyenda ni azaba aya mbere muri buri tsinda. Andi ane meza yabaye aya kabiri azahura hagati yayo maze izaba iya mbere izahure n’indi yo ku wundi mugabane ari nabwo Afurika ishobora kuzatanga amakipe 10, mu gihe iyo yatsinda uwo mu Mukino wa Kamarampaka.

U Rwanda ruzongera gukina tariki ya 6 Ukwakira rwakira Benin, mu gihe umukino uzasoza ruzasura Afurika y’Epfo, ku ya 13 Ukwakira 2025.

Kurikira ikiganiro kirambuye usobanukirwe icyo u Rwanda rusabwa: