00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amavubi yageze i Kigali yakirwa nk’abami (Amafoto na Video)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 13 June 2024 saa 07:38
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ akubutse muri Afurika y’Epfo mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’isi cya 2026, yageze i Kigali yakirwa bidasanzwe n’abafana bari ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali.

Amavubi yasesekaye i Kanombe mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki 12 Kamena 2024 saa 21:47 yakirwa n’abafana batari benshi cyane ariko bari bafite umurindi ukomeye ndetse n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Munyantwali Alphonse.

Amavubi aheruka kwitwara neza mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, aho mu mikino ibiri yakinnye yatsinzwe na Benin, atsinda Lesotho igitego 1-0, amanota yatumye yisubiza umwanya wa mbere n’amanota arindwi inganya na Afurika y’Epfo na Benin.

Nyuma yo kugera i Kigali, umukinnyi mushya Jojea Kwizera wanatsinze igitego cy’intsinzi, yatangaje ko yishimiye kugera ku nshuro ya mbere mu gihugu cy’amavuko cya se.

Yagize ati “ Yego ni inshuro ya mbere ngeze i Kigali nahabonye ndi mu ndege ni heza cyane mfite amatsiko yo kureba buri kimwe. Yego tugomba kurota kandi Abanyarwanda bizere ko kujya mu Gikombe cy’Isi byashoboka.”

Umunyezamu Ntwari Fiacre we yatangaje ko umusaruro mwiza Ikipe y’Igihugu iri kugira muri iyi minsi ibikesha impinduka zayikozwemo ndetse n’umutoza mwiza.

Ati “Ikipe y’Igihugu yarahindutse ntabwo ari nka mbere. Buriya ikipe ni umutoza. Dufite umutoza mwiza udushyirahamwe kandi utwumva. Kuyobora itsinda ni ibintu twakoreye gusa haracyari akazi kenshi ariko byose birashoboka ko twakora amateka (yo kujya mu Gikombe cy’Isi).”

Iyi mikino yasize u Rwanda rwisubije umwanya wa mbere mu itsinda C n’amanota arindwi runganya na Afurika y’Epfo na Benin. Lesotho ifite amanota atanu, Nigeria ikagira atatu mu gihe Zimbabwe ya nyuma ifite abiri.

Ikipe y’Igihugu izongera gukina iyi mikino muri Werurwe 2025 ubwo izaba yakira Nigeria na Lesotho kuri Stade Amahoro.

Amavubi yasohotse mu kibiga cy'indege asanga yiteguwe bikomeye
Umutoza Frank Spittler yageze i Kigali anezerewe cyane
Jojea Kwizera ni umwe mu bakinnyi bakunzwe muri iyi minsi
Myugariro Mutsinzi Ange yishimiwe n'abafana cyane
Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse yari anezerewe cyane
Mugisha Bonheur ubwo yageraga ku kibuga cy'indege
Perezida wa FRRWAFA, Munyantwali Alphonse aganira n'abakunzi b'Ikipe y'Igihugu
Morale yari yose ku bafana bagiye kwakira Amavubi

Amafoto: Kasiro Claude
Video: Bizimana Confiance


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages