Urutonde rwasohotse kuri uyu wa Kane tariki 3 Werurwe 2016.
Mu gihe Amavubi yari yazamutseho imyanya itandatu mu kwezi gushize, akava ku mwanya wa 91 akagera kuwa 85, ubu ntiyigeze azamuka cyangwa ngo amanuke kuko yagumye n’ubundi kuri uwo mwanya.
Ku rwego rw’Isi na ho,mu bihugu icumi bya mbere nta mpinduka zabayemo biracyayobowe n’u Bubiligi, Argentine, Espagne, u Budage, Chile, Brazil, Portugal,Colombia, u Bwongereza na Autriche.
Muri Afurika, Cape Verde yazamutse imyanya ibiri iri ku mwanya wa 31 ku Isi, Cote d’Ivoire yasubiye inyuma imyanya umunani iri ku mwanya wa 36, Algeria yasubiye inyuma imyanya icyenda iri ku mwanya wa 37, Ghana yagumye ku mwanya 41 kimwe na Tunisia yagumye ku mwanya wa 47.
Mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, ikipe ya Uganda iri ku mwanya wa 67 yazamutseho imyanya itatu, Kenya yasubiye inyuma ho imyanya ine iri ku mwanya wa 103, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yasubiye inyuma umwanya umwe iri ku mwanya wa 58, Tanzania yagumye ku mwanya 125, na ho Ethiopia yazamutse imyanya ine ikaba iri ku mwanya wa 120.
Igihugu cyamanutse kurusha ibindi ku Isi ni São Tomé et Príncipe yasubiye inyuma imyanya 15 na ho icyazamutse kurusha ibindi ni Armenia yazamutseho imyanya irindwi.
Ikipe y'Igihugu ya Mauritius kizakina n’u Rwanda mu majonjora yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2017 kizabera muri Gabon ntiyavuye ku mwanya yari iriho wa 175.





Ibitekerezo 0