00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amavubi yahangamura Cap-Vert yavugishije benshi mu Gikombe cy’Isi?

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 29 September 2026 saa 07:43
Yasuwe :

Imwe mu makipe yagarutswaho cyane mu mezi atatu ashize, kubera uburyo yitwaye mu Gikombe cy’Isi cyaberaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique, ari yo Cap-Vert, igiye guhura n’Amavubi y’u Rwanda mu mukino benshi bahanze amaso ku mugoroba wo kuri uyu wa 29 Nzeri 2026.

Uretse abafana bayo bavugishije benshi, Cap-Vert yari mu bihugu byitabiriye iri rushanwa bwa mbere yabaye imwe mu makipe yagarutsweho cyane ubwo yanganyaga na Espagne mu mukino wa mbere mu gihe kandi yari mu nzira zo gusezerera Argentine ya Lionel Messi, ariko iki gihugu cyari gifite irushanwa riheruka kigatabarwa n’iminota 30 y’inyongera.

Umukino uhuza Cap-Vert n’u Rwanda kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 29 Nzeri 2026, ni uw’Umunsi wa Kabiri mu Itsinda K ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.

Ibihugu byombi bigiye kongera guhura nyuma y’imyaka itandatu, aho byari kumwe mu rugendo rwo gushaka itike ya CAN 2021. Gusa imikino yombi yabihuje mu 2020 yarangiye nta gitego kiyibonetsemo.

Umukino wo kuri uyu wa Kabiri usanze amakipe yombi atandukanye cyane n’uko yari ameze mu myaka itandatu ishize. U Rwanda rumaze igihe mu rugendo rwo kuvugurura ikipe yarwo, mu gihe Cap-Vert yo yazamutse ikagera ku rwego rwo guhangana n’amakipe akomeye muri Afurika ndetse ikaba iheruka mu Gikombe cy’Isi.

Mu 2020, Amavubi na Cap-Vert byahuriye mu Itsinda F ryo gushaka itike ya CAN 2021. Imikino ibiri yabaye hagati y’aya makipe yarangiye ari ubusa ku busa.

Umukino ubanza wabereye i Praia muri Cap-Vert ku wa 12 Ugushyingo warangiye ari 0-0, mbere y’uko amakipe yombi yongera kunganya ku mukino wo kwishyura wabereye kuri Stade ya Kigali ku wa 17 Ugushyingo 2020.

Amavubi agiye guhura na Cap-Vert yarahindutse cyane

Ubwo ibihugu byombi byahuraga mu 2020, mu Rwanda hari ingamba zikomeye zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 ndetse icyo gihe nta shampiyona yari iri gukinwa.

Kunganyiriza i Praia ubusa ku busa byafashwe nk’igikorwa cy’ubutwari ku bakinnyi b’Amavubi nubwo mu mukino wo kwishyura bananiwe kubona igitego i Nyamirambo, bakanganya ubusa ku busa mu mukino bahawemo ikarita itukura yeretswe Niyonzima Ally nyuma yo kubona iya kabiri y’umuhondo ku munota wa 28.

Kuri iyi nshuro, u Rwanda rugiye kwinjira muri uyu mukino rufite icyizere nyuma yo gutangira neza urugendo rwo gushaka itike ya CAN 2027, aho rwatsindiye mu rugo Liberia ibitego 3-1 mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro ku wa Gatanu ushize.

Amavubi yarahindutse cyane, kuko abakinnyi benshi ari bashya uretse Bizimana Djihad, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange na Muhire Kevin bari bahamagawe ku mikino ya Cap-Vert mu 2020.

Bitandukanye n’icyo gihe Ikipe y’Igihugu yari ishingiye ku bakinnyi benshi bakina mu Rwanda, kuri ubu Amavubi yiganjemo abakina hanze ndetse ku mukino wa Liberia, ababanjemo basanzwe baba i Kigali ni Niyomugabo Claude udafite ikipe na Byiringiro Jean Gilbert ukinira APR FC.

Ibyo bigaragaza impinduka zabaye mu myaka itandatu ishize, aho icyo gihe abakina hanze babanje mu kibuga ari Bizimana Djihad, Rwatubyaye Abdul, Ally Niyonzima, Haruna Niyonzima, Mukunzi Yannick, Tuyisenge Jacques na Meddie Kagere.

Impinduka zo mu Mavubi ntizigaragarira mu mazina y’abakinnyi n’abatoza gusa, aho uretse kuba icyo gihe hari Mashami Vincent wasimbuwe na Carlos Ferrer, nyuma hakaza Frank Spittler Torsten, Adel Amrouche na Stephen Constantine uhari uyu munsi, n’umusaruro wabaye mwiza.

Bwa mbere kuva muri Nzeri 2019, u Rwanda rwatsinze imikino itatu ruheruka gukina n’amakipe ya Grenada, Estonia na Liberia. Byaherukaga ubwo rwatsindaga Seychelles imikino ibiri, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (umukino wa gicuti) na Ethiopia (mu gushaka itike ya CHAN).

Uramutse ushatse kujya gushaka undi musaruro nk’uwo, byasaba gusubira inyuma imyaka 10, ubwo u Rwanda rwatsindaga Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (mu mukino wa gicuti), Côte d’Ivoire na Gabon muri CHAN 2016.

Cap-Vert yageze ku rwego rwo gutinywa igiye gukina n’Amavubi iri ku gitutu

Ku rundi ruhande, Cap-Vert na yo ntabwo ikiri ya kipe Amavubi yanganyije na yo mu 2020 nubwo abarimo umunyezamu Vozinha Dias, Jamiro Monteiro, Ryan Mendes na Lisandro Semedo bagihamagarwa.

Mu myaka itandatu ishize, iyi kipe y’Ibirwa byo mu Nyanja ya Atlantique yateye intambwe ikomeye ku rwego rwa Afurika, igera muri ¼ cy’Igikombe cya Afurika cya 2023 cyabereye muri Côte d’Ivoire, aho yerekanye ko ishobora guhangana n’amakipe akomeye.

Ikipe ya 2026 igizwe ahanini n’abakinnyi bakina hanze y’igihugu, cyane cyane mu Burayi, muri Amerika ndetse no muri Aziya ndetse benshi muri abo ni abayifashije kugera mu Gikombe cy’Isi cyabaye mu mpeshyi y’uyu mwaka aho yasezerewe na Argentine muri 1/16.

Nubwo Cap-Vert ifite ikipe yuzuyemo abakinnyi bafite ubunararibonye ndetse ikaba iheruka kugarukwaho cyane mu Gikombe cy’Isi, ariko irinjira mu mukino w’Amavubi iri ku gitutu gikomeye.

Ni nyuma y’uko idaheruka intsinzi mu mikino itanu iheruka gukina kandi yose y’amarushanwa, aho yanganyije na Espagne, Uruguay na Arabie Saoudite mbere yo gutsindwa na Argentine mu Gikombe cy’Isi.

Muri uru rugendo rwo gushaka itike ya CAN 2027, Tubarões Azuis ya Cap-Vert yatsinzwe na Les Aigles du Mali ibitego 3-1 mu mukino wa mbere wabereye i Bamako ku wa Gatanu ushize.

Guhindura umutoza, igatandukana na Pedro Leitão Brito ‘Bubista’ wayitozaga kuva mu 2020 kugeza mu Gikombe cy’Isi, akaza kujya muri RS Berkane, bishobora kuyigiraho ingaruka aho kuri ubu iri gutozwa na Humberto Bettencourt wari wungirije Bubista kuva mu myaka itandatu ishize.

Cap-Vert yageze muri 1/16 cy'Igikombe cy'Isi ku nshuro ya mbere yari yitabiriye iri rushanwa

Mashami na Haruna bayizi neza, biteze umukino usaba byinshi Amavubi

Mashami Vincent wari Umutoza w’Amavubi ubwo yahuraga na Cap-Vert mu 2020, yabwiye IGIHE ko umukino wo kuri uyu wa Kabiri utoroshye bitewe n’uko ari wo wa mbere ‘Blue Sharks’ igiye gukinira mu rugo kuva ivuye mu Gikombe cy’Isi.

Ati “Mbere na mbere ni ukwishimira umusaruro twatangiriyeho. Ni umukino ukomeye bitewe n’uwo tugiye gukina na we, bitewe n’umusaruro yagize mu mukino we wa mbere, ni ikipe igiye gukinira mu rugo kandi yatunguranye mu Gikombe cy’Isi twese twakurikiranye uburyo yitwaye. Na bo barashaka gutsinda umukino wo mu rugo, abaturage babo barabakumbuye.”

Ku mikinire, Mashami yavuze ko Cap-Vert iza kugena imikinire bitewe n’uburyo ikunda kwiharira umupira, ariko yizeye ubushobozi bw’abakinnyi b’Amavubi n’umutoza Stephen Constantine.

Ati “Ni umukino uryoheye ijisho ku bawureba. Ni ikipe iza kudutegeka ibyo dukina kuko ikunda kugumana umupira. Ifite abakinnyi beza bafite tekinike bitewe n’aho bakina, ariko banakina bihuta kandi bagakinisha imbaraga.”

“Ni ikipe wakwitega ko ishobora kuzayobora umwanya munini ariko abasore bacu uko mbona, uko bahagaze, n’uko nzi umutoza dufite uyu munsi, ni umutoza wizerera mu bakinnyi be, ni umutoza w’indwanyi cyane ukunda intsinzi kandi uyiharanira. Ni we biba bishingiyeho. Ntabwo yemera ko yapfa gutsindwa n’uwo ari we wese nubwo uwo bahanganye yaba afite imibare imuvugira.”

Uyu mutoza wa Dodoma Jiji FC muri Tanzania, yavuze kandi ko abakinnyi b’Amavubi bagomba kuba biteguye byose birimo kwihanganira imisifurire n’igitutu bahura na cyo kuko ikipe bagiye gukina na yo iri mu rugo ndetse ishaka intsinzi ya mbere.

Ati “Nkeka ko ari ikipe izashaka gutsinda hakiri kare kugira ngo yigarurire icyizere n’abafana bayo. Iminota 15 ya mbere iraba igoye ku ikipe yacu, ariko umutoza wacu ni inzobere arabizi kandi nzi ko abiganiriza abasore be. Iyo minota tubashije kuyirinda, na bo turabongerera igitutu.”

“Dushobora kutabona amahirwe menshi ariko turayabona kandi nshingiye ku bakinnyi dufite uyu munsi, ubunararibonye bwabo, batagize igihunga hari uburyo twabyaza umusaruro buke twabona.”

Ku kuba Cap-Vert iheruka gutandukana na Bubista wari uyimaranye imyaka itandatu, Mashami Vincent yavuze ko ntacyo bihindura cyane kuko uwasigaranye ikipe bakoranye muri iyo myaka yose.

Ati “Sintekereza ko byagira icyo bihindura cyane, yego Bubista yari ayimaranye igihe ariko umutoza uyifite ubu barakoranye. Ni umuntu uzi uburyo bateguraga ikipe, azi imikinire n’ubushobozi bwa buri mukinnyi, uko Bubista yateguraga ikipe n’ibyo yabasabaga mu kibuga. Yego buri wese agira uko ashaka gukora ibintu bye ariko ntekereza ko bidatandukanye cyane.”

Mashami yashimangiye ko Stephen Constantine ari we ufite urufunguzo rwo kwitwara neza kw’Amavubi kuko ari umutoza udakunda gutsindwa kandi akagira icyizere.

Ati “Dutsindirwa muri Congo Brazzaville ibitego 2-0, tugeze mu rwambariro, yabwiye abakinnyi ngo iyi kipe i Kigali tuzayikuramo. Murabyibuka uko byagenze nubwo habayeho ikibazo cya Daddy Birori.”

Haruna Niyonzima wari Kapiteni w’Amavubi aheruka guhura na Cap-Vert, yavuze ko kuba barakuye inota i Praia bitavuze ko n’abandi bahita barihakura, ariko hari icyizere bitewe n’uburyo Ikipe y’u Rwanda imaze iminsi yitwara.

Ati “Buriya ntabwo imikino isa, ariko mbere na mbere ikipe yacu ifite morale kuko duheruka gutsinda umukino wa mbere. Ariko iyo ukinira hanze uba ugomba kwirinda kurusha ibindi byose watekereza. Tuvuye muri FIFA Series, umukino wa mbere mu rugendo rwa CAN 2027 turawutsinze, numva ari cyo kintu cya mbere kigomba kudutera imbaraga.”

“Ntabwo tugomba kwirara, tugomba kubaha ikipe tugiye gukina, tukagira n’intego. Iyo watsinze ni byiza ariko guhozaho ni byo biba byiza kurushaho. Tugomba kwibagirwa umukino uheruka tukareba uyu dukurikijeho. Kuba Cap-Vert baratsinzwe umukino wa mbere, bigomba kutwumvisha ko bazaza badashaka gutsindwa umukino wa kabiri.”

Haruna kuri ubu uri mu batoza ba Gasogi United ndetse akaba ashinzwe gukurikirana impano z’abakiri bato muri FERWAFA, yasabye abarimo Djihad Bizimana, Muhire Kevin, Imanishimwe Emmanuel na Mutsinzi Ange kwerekera bagenzi babo kuko atari ubwa mbere bagiye gukina na Cap-Vert.

Ati “Bamaze kuba abakinnyi bafite ubunararibonye. Bakwiye kuba abayobozi ariko bigomba kwiyongera kuko iyi mikino bayikinnyeho barayizi, bakwiye kuganiriza bagenzi babo no kubereka ko umukino uba ari umukino, iyo witeguye neza birashoboka, icya mbere ni ukwigirira icyizere.”

Mashami Vincent afitiye icyizere Stephen Constantine utoza Amavubi kubera ko atajya yemera gutsindwa n'uwo ari we wese
Haruna Niyonzima ni we wari Kapiteni w'Amavubi ubwo aheruka guhura na Cap-Vert. Ni mu gihe Ryan Mendes agihamagarwa muri iyi kipe

Amavubi ari i Praia yifitiye icyizere

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa Mbere, umunsi umwe mbere y’umukino, Stephen Constantine utoza Amavubi yavuze ko intego yabajyanye i Praia atari ugutsindwa.

Ati “Twakiriwe neza, yewe nanashimira Cap-Vert ku buryo yagize Igikombe cy’Isi cyiza. Ariko turi hano gushaka amanota, ntabwo twaje gutsindwa. Ntekereza ko abahungu bari mu mwuka mwiza, twagize intsinzi nziza kuri Liberia, kandi ndatekereza ko twakomerezaho no kuri uyu mukino wa Cap-Vert.”

Yongeyeho ati “Ntekereza ko atari umukino uzatworohera, tuzakina n’ikipe nziza yagize Igikombe cy’Isi cyiza, ariko turacyari ikipe ikiri kwiyubaka. Maranye n’iyi kipe amezi atandatu, turacyagerageza kuyubaka, hari ibyo tugishyira ku murongo mu Rwanda ndetse ntekereza ko bizafata igihe ariko ejo kizaba ari ikizamini kuri twe ariko nizeye ko abasore bazigaragaza nk’uko babikoze mu mikino itatu iheruka.”

Kapiteni w’Amavubi, Bizimana Djihad, ni umwe mu bakinnye imikino ibiri iheruka ya Cap-Vert. Yavuze ko nubwo kuri iyi nshuro bagize urugendo rurerure rujya i Praia ariko we na bagenzi be bazi icyabajyanye.

Ati “Buri wese ariteguye, nta mvune, umutima uri ku mukino. Tuzatanga byose kugira ngo tugire icyo tubona mu mukino. Ubutumwa naha Abanyarwanda ni ukudushyigikira, kuri televiziyo, abari hano, turabizi ko ari umukino uzaba utoroshye, ivuye mu Gikombe cy’Isi nubwo yatsinzwe umukino wabanje.”

Bizimana Djihad ni we wenyine ushobora kongera kubanza mu kibuga, ugereranyije n'abakinnyi babanjemo ubwo Amavubi aheruka gukina na Cap-Vert
Ikipe y'u Rwanda 'Amavubi' yarahindutse cyane, aho kuri ubu ishingiye cyane ku bakina hanze
Stephen Constantine utoza Amavubi, yavuze ko icyabajyanye i Praia atari gutsindwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages