00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma i Abidjan, yizeza abanyarwanda intsinzi (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 23 March 2019 saa 07:47
Yasuwe :

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma kuri Stade Félix Houphouët-Boigny izakiniraho na Côte d’Ivoire mu mukino w’umunsi wa gatandatu usoza amatsinda yo gushaka itike ya CAN 2019 izabera mu Misiri muri Kamena.

Ikipe y’u Rwanda yageze muri Côte d’Ivoire kuri uyu wa Kane, yakoze imyitozo ya nyuma kuri uyu wa Gatanu saa 19:00, amasaha izakiniraho kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade Félix Houphouët-Boigny.

Umutoza w’ikipe y’u Rwanda Mashami Vincent yavuze ko biteguye guhura n’ikipe ya Côte d’Ivoire ifite abakinnyi beza, ariko avuga ko byose ari ugutegereza umukino wa nyuma kugira ngo hamenyekane ikipe yatsinze umukino.

Ati”Nta kibazo dufite, urebye umukino waduhuje na Côte d’Ivoire mu mukino ubanza, ikipe nziza niyo yatsinzwe. Twakinnye neza ku bw’amahirwe make twahuraga n’ikipe imeze neza, ifite abakinnyi beza n’umutoza mwiza. Ikipe yacu imeze neza, twateguye umukino neza kandi tuzakina dushyizeho umutima, ni ugutegereza umunota wa nyuma.”

“Ntabwo ikituraje ishinga ari uyu mukino wo gushaka itike ya CAN 2019, ahubwo ikipe tuzaba tugenderaho mu myaka itanu iri imbere. Iyo tuba tuzi ko twavuyemo, tutari bubone itike ntabwo tuba twaje hano. Impamvu twaje ni uko bitararangira, dutsinze ntabwo twabona itike ariko dutsinze hari byinshi byahindura mu ikipe, ku bakinnyi, morale n’icyizere cy’ahazaza.”

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Jacques Tuyisenge yashimangiye ko batagiye gutembera mu mujyi wa Abidjan, ahamya ko bagiye ko gushaka amanota atatu.

Ati” Uko abakinnyi tumeze, uko twiteguye, dufite icyizere ko tuzakura hano amanota atatu.”

Guinea ifite amanota 11 na Côte d’Ivoire ifite amanota umunani nizo zabonye itike yo kujya mu gikombe cya Afurika mu iri tsinda H. Centrafrique ifite amanota atanu n’u Rwanda rufite amanota abiri, ntacyo ziharanira.

Mu mukino ubanza wabereye i Kigali, Côte d’Ivoire yatsinze u Rwanda ibitego 2-1.

Abasore b'u Rwanda biteguye umukino
Amavubi mu myitozo yo kuri uyu mugoroba
Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma ku kibuga azakiniraho
Umukino uraba kuri uyu wa Gatandatu saa moya z'ijoro
Kapiteni w'Amavubi Tuyisenge Jacques
Mashami na Tuyisenge mu kiganiro n'abanyamakuru
Umutoza w'Amavubi Mashami Vincent
Stade Stade Félix Houphouët-Boigny yakira uyu mukino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages