00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amavubi yamwenyuye mbere yo gukina na Ghana

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 3 September 2015 saa 10:39
Yasuwe :

Mbere y’uko Amavubi yakiraga Ghana kuri uyu wa Gatandatu yazamutse imyanya 13 ku rutonde ngarukakwezi rw’Ishyirahamwe mpuzamahanga ni urwa 78 ruzahura na Ghana ya 27.

U Rwanda nicyo gihugu cyazamutse amanota menshi ku Isi 57 bagira 369 kuri uru urtonde.

Amavubi azamutse imyanya 13 nyuma yo gutsinda Ethiopia ibitego 3-1 bya Sugira Ernest, Tuyisenge Jacques na Mugiraneza Jean Baptiste.

Muri Kanama, Amavubi yari aya 94 mu gihe muri Nyakanga yari iya 78, umwanya mwiza bagize ni 64 muri Werurwe 2015.

Ghana izakina n’u Rwanda kuri uyu wa Gatandatu ni iya 27 ku Isi na gatatu muri Afurika nyuma ya Algeria na Cote d’Ivoire.

Amavubi yazamutse imyanya 13 aba aya 78 mbere yo kwakira Ghana ya 27 kuwa Gatandatu

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yamanutse imyanya 6 iba iya 65, Uganda 71, Maroc iri inyuma y’u Rwanda ni iya 85, Kenya 116, Burundi 134 na Tanzania 140.

Nta mpinduka zabaye mu makipe arindwi ya mbere ayobowe na Argentina, u Bubiligi, u Budage, Colombia, Brazil, Portugal na Romania, Chili yazamutse imyanya ibiri, Wales ni iya cyenda n’u Bwongereza bwamanutse imyanya ibiri ku mwanya wa 10.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages