Uyu mukino uzabera mu mujyi wa Abidjan tariki ya 23 Werurwe. Amakipe y’ibihugu byombi ntacyo aharanira kuko Côte d’Ivoire yamaze kubona itike mu gihe u Rwanda rwasezerewe nyuma yo kunganya imikino ibiri muri itanu bamaze gukina.
Ubwo bakoraga imyitozo ya mbere kuri uyu wa Kane kuri Stade Amahoro, umutoza w’ikipe y’igihugu Mashami Vincent yahaye ikaze abakinnyi 20 bakina imbere mu gihugu dore ko abakina hanze bazatangira kugera mu Rwanda guhera mu mpera z’icyumweru.
Iyi myitozo yibanze ku kugorora imitsi, guhererekanya umupira no gutera mu izamu yamaze hafi amasaha abiri. Mashami yavuze ko yasanze abakinnyi bose bameze neza kuko bari bamaze iminsi bakina.
Ati “Umunsi wa mbere wari umunsi mwiza. Abakinnyi bameze neza kuko bari bamaze iminsi bakina muri shampiyona, ibyo umuntu ababwira urabona babikora neza, byagenze neza nta kibazo.”
Agaruka ku ikipe ya Côte d’Ivoire yahamagawe n’umutoza Ibrahim Kamara, umutoza w’Amavubi Mashami Vincent yavuze ko babonye ari ikipe ikomeye, ari nayo mpamvu na we yahamagaye abakinnyi bose kugira ngo baze gufasha ikipe y’igihugu.
Ati ”ikipe yabo twayibonye, ni ikipe nziza, irimo amazina akomeye yagarutsemo, birerekana ko na bo umukino bawuhaye agaciro, barashaka kuwutsinda bagashimisha abafana babo. Nta na kimwe dusize inyuma, twagerageje guhamagara abakinnyi bacu tubona ko badufasha, umukino twawuhaye agaciro.”
Abakinnyi bakina hanze batagaragaye muri iyi myitozo ya mbere ni umunyezamu Mvuyekure Emery wa Tusker FC muri Kenya, Rwatubyaye Abdul wa Sporting Kansas City muri Amerika, Nirisarike Salomon (FC Tubize), Djihad Bizimana (Waasland Beveren) mu Bubiligi, Muhire Kevin wa El Dakhleya Sporting Club mu Misiri, Kagere Meddie wa SC Simba muri Tanzania na Tuyisenge Jacques wa Gor Mahia muri Kenya.
Hafi y’aba bakinnyi bose bafite imikino bazakinira amakipe yabo mu mpera z’iki cyumweru, aho biteganyijwe ko bazatangira kugera i Kigali ku Cyumweru no kuwa Mbere utaha.
Amavubi azakomeza imyitozo kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatanu, bakora kabiri ku munsi (mu gitondo na nimugoroba). Biteganyijwe ko bazahaguruka i Kigali berekeza muri Côte d’Ivoire kuwa Kane tariki ya 21 Werurwe 2019.
Abakinnyi 20 bakoze imyitozo ya mbere:
Abanyezamu: Rwabugiri Omar (Mukura VS) na Kimenyi Yves (APR FC) .
Ba myugariro: Manzi Thierry (Rayon Sports FC), Buregeya Prince (APR FC), Fitina Ombolenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Habimana Hussein (Rayons Sports FC), Iragire Saidi (Mukura VS), Rutanga Eric (Rayon Sports FC) na Iradukunda Eric (Rayon sports FC).
Abakina hagati: Butera Andrew (APR FC), Niyonzima Ally (APR FC), Niyonzima Olivier (Rayon Sports FC), Nsabimana Eric (AS Kigali) na Nshimiyimana Imran (APR FC).
Ba rutahizamu: Hakizimana Muhadjiri (APR FC), Nshuti Dominique Savio (APR FC), Nizeyimana Juma (Kiyovu Sports), Byiringiro Lague (APR FC) na Iradukunda Bertrand (Mukura VS&L).
Amafoto: Ntare Julius



















TANGA IGITEKEREZO