00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amavubi y’abakina imbere mu gihugu yatangiye umwiherero (Amafoto & Video)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 13 November 2025 saa 06:09
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ igizwe n’abakina imbere mu gihugu, yatangiye umwiherero w’iminsi ine witabiriwe n’abakinnyi 25 barimo umunyezamu Kwizera Olivier wari umaze imyaka isaga ine adahamagarwa.

Uyu mwiherero uri kubera muri hoteli nshya ya FERWAFA iheruka kuzura, watangiye tariki ya 12 uzarangira kuya 16 Ugushyingo 2025.

Abakinnyi 25 bose bahamagawe bawitabiriye, aho ugamije kwibanda kuri tekinike n’uburyo bw’imikinire y’umutoza Adel Amrouche.

Bamwe mu bahamagawe bwa mbere batangaje ko ari intambwe nziza mu mwuga wabo kandi ko bibongerera imbaraga zo gukomeza gukora cyane.

Myugariro wa Mukura VS, Ishimwe Abdul, yagize ati “Ni ibintu bigutera imbaraga ugakomeza gukora cyane.”

Uwineza René wa Kiyovu Sports yagaragaje ko yifuza ko azabona umwanya munini mu Ikipe y’Igihugu.

Ati “Ni intangiriro nziza mu mwuga wanjye ndetse no gukomeza gukora cyane ku buryo biba iby’igihe kirekire. Uyu mwaka ndifuza kuzaba mwiza bikubye kabiri umwaka ushize. Mfite amatsiko y’imyitozo ya mbere.”

Biteganyijwe ko bigenze neza Amavubi yazakina umukino wa gicuti na Al Hilal SC yo muri Sudani ikomeje kwitegura CAF Champions League.

Muri rusange abakinnyi bahamagawe ni abanyezamu Kwizera Olivier, Ishimwe Pierre na Niyongira Patience.

Ba myugariro ni Niyigena Clément, Nshimiyimana Yunussu, Ishimwe Abdul, Mutijima Gilbert, Niyomugabo Claude, Ishimwe Christian, Byiringiro Jean Gilbert na Ntwari Assuman.

Abakinnyi bo mu kibuga hagati ni Nisingizwe Christian, Ntirushwa Aimé, Ruboneka Jean Bosco, Kwitonda Alain, Niyo David, Nsanzimfura Keddy, Twizeyimana Innocent na Uwizeyimana Daniel.

Ba rutahizamu ni Mugisha Gilbert, Mugisha Didier, Uwineza René, Ishimwe Djabilu, Sindi Jesus Paul na Rudasingwa Prince.

Kwizera Olivier yasubiye mu Amavubi nyuma y'imyaka isaga ine
Ishimwe Abdul wa Mukura VS yahamagawe mu Amavubi ku nshuro ya mbere
Byiringiro Jean Gilbert agera mu mwiherero
Rudasingwa Prince wa AS Kigali ni umwe mu bitabiriye
Sindi Paul Jesus ni we mukinnyi rukumbi wa Rayon Sports wahamagawe
Niyo David wa Kiyovu yahamagawe ku nshuro ya kabiri
Uwineza Rene yahamagawe ku nshuro ya mbere
Mugisha Didier yishimiye kongera guhamagarwa mu Amavubi
Myugariro Niyigena Clément ni umwe mu bitabiriye uyu mwiherero
Umunyezamu Niyongira Patience agera mu mwiherero
Kwizera Alain Bacca agera mu mwiherero
Ishimwe Christian yongeye guhamagarwa mu Amavubi
Munyaneza Jacques uzwi nka Rujugiro ushinzwe ibikoresho mu Amavubi

Amafoto: Umwari Sandrine
Video: Rwibutso Jean Damour


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages