Ni umwiherero watangiye ku wa 17 Nzeri 2026, ukaba uri kubera ku kibuga cy’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA). Witabiriwe n’abakinnyi biganjemo abakina muri Shampiyona y’u Rwanda.
Mbere yo gutangira imyitozo, abakinnyi b’Amavubi babanje gukorerwa ibizamini by’ubuzima, harebwa uko umubiri wa buri mukinnyi uhagaze. Ibyavuye mu bizamini byagaragaje ko bose bameze neza.
Mu gihe bari mu myitozo, bategereje abandi bakina hanze y’u Rwanda bazatangirana urugendo rwo gushaka kujya mu Gikombe cya Afurika kizabera muri Kenya, Tanzania na Uganda, ruzahera ku wa 25 Nzeri 2026, ubwo bazaba bakira Liberia kuri Stade Amahoro.
Nyuma y’iminsi ine gusa, ku wa 29 Nzeri 2026, Amavubi azafata urugendo rwerekeza i Praia muri Cap-Vert, aho azakinira umukino wa kabiri w’itsinda.
Uyu mwiherero wahujwe n’uw’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 23, na yo izakina imikino y’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, izayihuza na Sudani.
Umukino wa mbere uteganyijwe tariki ya 20 Nzeri, mu gihe undi uzaba ku itariki ya 6 Ukwakira 2026.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!