00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amavubi yatangiye kwitegura Liberia na Cap-Vert

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 17 September 2026 saa 04:47
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yatangiye umwiherero wo kwitegura imikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, izayihuza na Liberia na Cap-Vert.

Ni umwiherero watangiye ku wa 17 Nzeri 2026, ukaba uri kubera ku kibuga cy’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA). Witabiriwe n’abakinnyi biganjemo abakina muri Shampiyona y’u Rwanda.

Mbere yo gutangira imyitozo, abakinnyi b’Amavubi babanje gukorerwa ibizamini by’ubuzima, harebwa uko umubiri wa buri mukinnyi uhagaze. Ibyavuye mu bizamini byagaragaje ko bose bameze neza.

Mu gihe bari mu myitozo, bategereje abandi bakina hanze y’u Rwanda bazatangirana urugendo rwo gushaka kujya mu Gikombe cya Afurika kizabera muri Kenya, Tanzania na Uganda, ruzahera ku wa 25 Nzeri 2026, ubwo bazaba bakira Liberia kuri Stade Amahoro.

Nyuma y’iminsi ine gusa, ku wa 29 Nzeri 2026, Amavubi azafata urugendo rwerekeza i Praia muri Cap-Vert, aho azakinira umukino wa kabiri w’itsinda.

Uyu mwiherero wahujwe n’uw’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 23, na yo izakina imikino y’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, izayihuza na Sudani.

Umukino wa mbere uteganyijwe tariki ya 20 Nzeri, mu gihe undi uzaba ku itariki ya 6 Ukwakira 2026.

Stephen Constantine utoza Amavubi ari guha amabwiriza abakinnyi
Niyomugabo Claude udafite ikipe yaritabajwe mu Mavubi azatangira urugendo rwo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika
Hakim Hamiss wa Kiyovu Sports ari mu mwiherero w'Amavubi
Nsanzimfura Keddy wa Kiyovu Sports ari mu bahamagawe mu Mavubi yitegura Liberia
Byiringiro Gilbert wa APR FC yageze mu mwiherero nyuma yo gukina na Marine FC
Hakizimana Adolphe ari mu banyezamu bazafasha Amavubi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages